Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Dorcy Rugamba

Dorcy Rugamba
N’ubwo atari umuririmbyi nka se, Dorcy RUGAMBA ni umwe mu banyarwanda bake bagize ibikorwa by’umuco nk’umwuga. Impano yo kubikunda akaba yarabikuye kuri se wari umusizi n’umushakashatsi w’intyoza. Uwo nta wundi uretse igihangange RUGAMBA Sipiriyani.

Dorcy ni uwa kabiri (ubuheta) mu bana icumi babyawe na ba nyakwigendera Cyprien na Daphrose Rugamba, akaba yaravutse mu mwaka wa 1969. Muri 1976, yinjiye mu itorero Amasimbi n’Amakombe, afite imyaka 7 gusa. Hagati aho yize amashuri abanza muri Ecole Belge de Butare akomereza muri seminari nto ya Karubanda (PS Virgo Fidelis) ; ngo icyo yakundaga cyane mu Masimbi n’Amakombe ni ukwiyereka kw’intore.

Yagiye muri tournée bwa mbere mu mwaka wa 1991, hari muri Suisse na Belgique. Nyuma yaje gukunda cyane ibi bikorwa ndangamuco, cyane cyane ubuvanganzo nyemvugo nk’ubusizi.


Ibi bihe byiza rero byaje kurangizwa na Jenoside yakorewe abatutsi yo muri 1994. Iki gihe akaba yarigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya pharmacie. Iri sanganya ryamutwaye ababyeyi na batandatu mu bavandimwe be, hari tariki 7/4.

Arikumwe n’abavandimwe 2, bahise bajya i Burundi, bahava bajya i Paris. Nyuma yageze mu Bubiligi aho yatangiye gukorana na groupe yo muri diaspora yitwa Amarebe n’Imena. Yatangiye no gukoresha inyandiko n’ibihangano bya se wari utangiye gufatwa nk’icyatwa (monument national) mu Rwanda aho abantu kugeza n’ubu bagikunda indirimbo ze. Yakoranye n’umuryango witwa Groupov umukino (pièce) wiswe Rwanda 94 ukaba umara amasaha 6 yose kuwukina !

Mu rwego rwo kwihugura, yize muri Conservatoire de Liège ariko anitabira ibirori bitandukanye nka Fest Africa 2000, aho bamutumiye kuza gukina mu Rwanda muri 2004. Ahageze yahahuriye n’urubyiruko rukunda gukina ikinamico biyemeza gufatanya bakagera ku kintu kidakunze kugaragara mu Rwatwibarutse, ndavuga abakinnyi b’umwuga (comediens professionnels). Ni muri urwo rwego yashinze itorero URWINTORE. Muri 2007 yatangiye gukina piece yiswe L’instruction akora tournée mu bihugu byinshi byo ku isi. Iyi tournée yarakunzwe ku buryo ahantu nka London ama salles yakubitaga akuzura !

Dorcy Rugamba yatangarije ikinyamakuru IKAZE mu mwaka wa 2008 ko ikintu kimushimisha mu buzima ari ukuba atunzwe na art ye ; kuri we ngo ni nk’inzozi yakabije. Bamubajije inzozi afite ubu arasubiza ati”ni Leta Zunze ubumwe za Afurika.” Abajijwe umuntu wamugiriye akamaro mu buzima bwe, yavuze ko ari se Cyprien Rugamba. Ikindi ngo we ukwemera kwe gushingiye ku buzima bwo ku isi bwonyine kuko atemera ijuru ; ati “nta dini ndimo.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya