
Uyu mukobwa Uwera Honorine ni umunyarwandakazi umaze kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga w’aba mannequin aho twavuga ko azwi mu rwego rw’isi. Ibi si ugukabya kuko yakoreye defilé amazu akora imyambaro azwi cyane nka ;Yves Saint Laurent, Moschino, Emanuel Ungaro, Jean Paul Gaultier, Roca Wear, n’ahandi henshi. Yagaragaye kandi no kubifuniko by’ibinyamakuru by’ibirangirire mu by’imyambarire kw’isi nka ; ELLE, Italian Vogue n’ibindi byinshi.
Uwera Honorine amaze kugera kuri byinshi mu mwuga w’ubu mannequin n’ubwo akiri muto. Kuri ubu afite imyaka 22 gusa, ariko izina rye rimaze gukomera kuko amazu akora imyenda(maisons de coutures) yo kuva i Paris unyuze i Roma kugeza i New York, yose aramurwanira iyo ateganya gukora za defilés des modes.
Ubusanzwe Uwera Honorine azwiho kuba afite amaso meza n’amaguru meza bidasanzwe. Yavukiye mu Rwanda muri 1987, akaba ari umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Kanada, aha akaba yarahageze mu mpera y’imyaka ya za 90.
Uwera Honorine afite uburebure bwa sentimetero 178, munda yambara 34 naho kubyerekeranye n’inkweto yambara 41.
Amaze igihe kitari kirekire muri Kanada, Uwera Honorine yahuye n’abo bita aba scouts(bashinzwe gushakashaka abakobwa beza bateye neza ngo babe aba mannequins by’umwuga), aba scouts bakubiswe n’inkuba bamubonye bwa mbere, niko kumuhitamo, ubwo ibyakurikiye nk’uko benshi bakunda kubivuga byabaye amateka.
-2004 : yatangiye gukorera défilés des modes ze za mbere i Paris, aho yakoranye na Yves Saint Laurent, Viktor & Rolf, Costume National.
-2005 : Uwera Honorine yafatanyije n’aba mannequn babiri b’ibyamamare kw’isi ; Naomi Cambell na Karolina Kurkova muri kampanye ndende y’ubwoko bw’imyenda bwahoze ari ubwa Jay-z buzwi kw’izina rya « Roca Wear ».
-2006 : Yagaragaye muri Nordstrom Catalog.
-Nzeli 2006 : Uwera Honorine yagaragaye mw’ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru ELLE.
-Nzeli 2009 : Yagaragaye muri défilés des modes za Catherine Malandrino na Marc Jacobs zabereye i New York.
-Ukwakira 2006 : Uwera Honorine yakoreye défilé de modes umudozi w’imyenda rurangiranwa w’umufaransa, Jean Paul Gaultier i Paris ubwo uyu yizihizaga imyaka 30 yari ishize ari mu mwuga wo kudoda.
-2007 : Yafotowe amafoto na Steven Klein. Aya mafoto yagaragaye mu kinyamakuru Italian Vogue.
-Mata 2007 : nanone Uwera Honorine yagaragaye muri Nordstrom Catalog.
-Nyakanga 2007 : Ikinyamakuru TRACE cyamukozeho inkuru ndende.
-2007 : Uwera Honorine yagaragaye mw’ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru MIXTE.
-2007 : Yafotowe na PETER Lindbergh, uyu akaba yaramufotoreraga campanye ya publicité y’inzu ikora imyenda yitwa Moschino.
-14 Nzeli 2007 : Honorine yitabiriye ikiganiro cyitwa « Blacks in fashion » cyabereye ahitwa Bryant Park Hotel, aha yari kumwe nanone n’aba mannequn babiri b’ibyamamare kw’isi nka Naomi Campbell na Iman.
-2008 : Yakoranye n’inzu z’ubudozi nka ; Vivienne Westwood, Lela Rose na Nicole Miller.
-2009 : Uwera Honorine yakoranye n’abadozi nka Kai Khune, Rebecca Taylor, Sophie Theallat, Tory Burch.
Shakisha kuri ino site
pa
Uwera Honorine
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário