
Mu kiganiro cye n’ikinyamakuru DailyMail, Bill Gates (amazina ye nyakuri ni William Henry Gates III) umwe mu bantu bakize cyane ku isi, nibwo yagaize icyo atangaza ku buzima bwe, dore ko bwibazwaho na benshi cyane cyane ko hari abamufata nk'ikitegererezo (icon). Harimo udutangaza twinshi.
1. Buri umwe mu bana be batatu (imyaka 15, 12, 9) azahabwa umurage wa miliyoni 10 z'amadolari. Aya ni amafaranga make cyane ugereranyije n’umutungo afite miliyari 56 zirenga ( miliyoni ibihumbi 56 !!!). Iki yagize icyo akivugaho:” n’ayo ni menshi cyane…si byiza kumenyereza abana amafaranga, sinkeka ko ari byiza kuri bo”
2. Abana be bakunda kumucokoza bamuririmbira indirimbo billionaire (ya Bruno mars na McCoy Trevy) irimo amagambo avuga ngo ndashaka kuba umuherwe, umunyamamiliyari
3 Amaze gutanga igice kitari gito mu mutungo we akigenera ibikorwa by'ubutabazi hirya no hino ku isi, cyane cyane ku mugabane wa afrika ndetse no muri gahunda zo kurwanya sida. amafaranga amaze gutanga muri ibyo bikorwa abarurirwa kuri miliyari 28 z'amadolari ya amerika.
4. Bill Gate yagiye ashyikirana cyane n’ibyamamare muri muzika nka groupe U2, umwe mu bari bayigize witwa Bonno yari inshuti ye ku buryo bw’umwihariko ku buryo yajyaga anamara iminsi iwe (kwa Gates)
5. Nyuma y’uko atanze amafaranga atagira ingano mu miryango yo gufasha imbabare hirya no hino (no mu Rwanda ) yatangaje ko adateze kongera kwirukira kugwiza imitungo binyuze mu isosiyete ya Microsoft; ati:” kwitanga niko niyemeje ubu”
6. Igice kinini cy’ariya mafaranga atanga kijya mu mishinga yo kurwanya malariya na sida, abajijwe impamvu atayashora mu kurwanya cancer, yasubije ati:” hari ingufu yinshi zikusanywa hirya no hino mu kurwanya kanseri, nasanze izanjye ari agatonyanga mu Nyanja”
7. Mu bintu yanga urunuka harimo gusesagura umutungo, urugero: aharanira buri gihe ko imiti ya malariya n’ibindi byangombwa bigendana nayo biboneka ku giciro gito,abajijwe impamvu yasubije ati:” tugomba kwitondera amafaranga dusohora mu buzima bwa buri munsi. Imiti ni ngombwa ko iboneka ku mafaranga make kuko ababa bayikeneye nabo baba nta bushobozi bafite buhagije”
8. Kimwe mu bintu byamutangaje cyane mu buzima ni uko abatuye ibihugu bikennye(3rd world countries) batamuzi namba, “ntibanzi peee! Nigeze kujya gusura ahantu hamwe ndi kumwe na minisitiri w’intebe wabo, ni uko umuntu arabamuza ati:” uriya ninde?” Minisitiri aramusubiza ati:” ni inshuti yanjye y’umuzungu yamperekeje nje kubasura”
9. Facebook yaramunaniye, impamvu atanga ni uko abantu ngo bamusabaga ubucuti atabashije kubakira, bati “ twitter yaranyoroheye”
10. Muri iki kiganiro kandi yagaragaje ko inshuti ye Mark Zuckerberg afite umushinga wo gushyingirwa. Ati “ umugeni we ni Priscilla Chan”. Ibi ariko ntibyavuzwe ho rumwe na Elliott Schrage, ushinzwe ubuvugizi muri Facebook Inc. kuko :” niba koko Zuckerberg yararambagije(engaged to) Priscilla, Bill Gates azi amakuru ntazi !
Shakisha kuri ino site
pa
Dore ibintu icumi utari uzi kuri Bill Gates
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário