
Isosiyete yitwa RM Auctions yo muri USA isanzwe izobereye mu bigendana n'icyamunara iratangaza ko ku mataliki y'6 na 7 Ukwakira iteganyije icyamunara cy'imodoka ya mbere yakoresheje moteri.
Iyi modoka yakozwe hashize imyaka 127 ikaba ariyo mukurambere w'imodoka zose.
Ifite moteri 2 zikoresha umwuka (vapeurs), ifite umuvuduko wa 60 km/h ikaba ifite reservoir ijyamo litiro 150 (atari iza lisansi ariko, ahubwo iz'amazi !!) ikaba ifite imyanya y'abantu 4.
Aha tubabwire ko nyuma y'imyaka 2 gusa iyi modoka ikozwe, Benz na Daimler nabo bahise bashyira hanze imodoka yabo yanywaga peteroli. Gusa imodoka zo muri iki gihe ntizakoraga nk'iz'ubu aho watsa ugahita utangira urugendo, ahubwo byasabaga iminota itari munsi ya 45 kugirango ibanze ishyuhe. Bifashishaga ibintu bitandukanye mu "kuyicanira" harimo impapuro, nyiramugengeri n'ibindi.
Iyi modoka yitwa La Marquise, ikaba yari iswe iri zina yaryiswe mu rwego rw'urwibutso rw'umubyeyi w'umwe mu bagize uruhare mu kubaho kwayo. Mu yandi makuru ayitangwaho harimo kuba yarabaye umutungo w'abantu 4, umwe muri bo akaba yarayitunze imyaka igera kuri 81 !
Gusa sinzi niba hari UmunyaAfrika wayigerereza kuko igiciro cy'ifatizo cyayo ari miliyoni zirenga 2 z'amayero !!!
Shakisha kuri ino site
pa
Imodoka ya mbere yakoresheje moteri ku isoko
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário