Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Kwita Umwana Izina Bikwiye Kwitonderwa

Kwita umwana izina ni igikorwa usanga gishimishije k’umuryango muri rusange ariko usanga aribyo kwitondera bitewe n’uko isi igenda ihinduka kuko usanga rimwe na rimwe ababyeyi basigaye bita amazina abana babo kandi batazi icyo ayo mazina asobanura kuburyo umwana iyo amaze gukura ashobora kutishimira iryo zina .

nkurugero umubyeyi ashobora kwitirira ishyirahamwe runaka, umuntu ugezweho, cyangwa ikintu cyigezweho ariko nyuma gishobora guhinduka kw’iryo zina. Ubushakashatsi bukaba bwerekana ibyo dushobora kwitondera mu gihe tugiye kwita umwana izina.

- Kwitondera imyandikire y’izina kuburyo ritakugora kurisoma.

- Kwirinda kwita amazina bitewe n’ibyo ukunda

- Ntukite izina wikinira kuko izina umwana akurana na ryo.

- Kwirinda ku mwita izina ry’ibyamamare(artists, intellectuals, actors…) kuko bishobora gutuma ahinduka bidakwiye mu myifatire ye.

- Kutamwitirira abagaragarwaho iterabwoba kuko ashobora kubakurikiza.

- Kutamwitirira ibigirwamana n’iyo wowe waba ubikunda.

- Kutamwitirira ibimenyetso nka( mercedes, Nike, Adidas…)

- Kutita izina bitewe n’ibihe urimo .

Ububushakashatsi nkuko tubukesha urubuga 7sur 7 bwakozwe kugirango bukumire amazina agenda avuka ku bantu kandi adasobanutse ,bahereye nko k’umuhanzi britney spears atarishimiye izina yise umuhungu we , cyangwa umuryango muri israel wise umwana ‘’like’’ikoreshwa kuri facebook, umuhanzi p.didy yise umuhungu we justin Dior ikimenyetso cyo muri luxe, hamwe na Erka Bady wise umwana we puma (ikimenyetso cy’uruganda rukora imyambaro). Bakaba batanga inama yo kwita umwana izina azishimira igihe cyose kuburyo rimuhesha ishema.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya