Iki kinyabuzima ni icyatsi (algue) giherereye mu mazi y’inyanja ya Mediteranne, mu majyaruguru ya Afrika hagati ya Espagne na Chypre.
Bivugwa ko cyaba gifite imyaka y’ubukure irenze ibihumbi 100, usibye ko cyaba kiri mu nzira yo gucika kubera imihindagurikire y’ikirere ituma amazi ashyuha cyane.
Abahanga bemeza ko impamvu yo kuramba k’ubu bwoko bw’icyatsi ari uburyo cyororokamo : ni uburyo bwitwa asexue mu gifaransa, aho iyo agace kacyo kaguye hasi nako gahita gashibuka kakavamo ikindi cyatsi ikindi kandi imiterere y’ibibabi byacyo bibasha kubika intungamubiri z’igihe kirekire ku buryo gishobora kurokoka mu bihe bikomeye.

Sem comentários:
Enviar um comentário