Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ingoma y'u Rwanda VI

Imigani migufi ivugwa ku ngoma

Imigani migufi ni imvugo ihinnye yacuzwe n’abakurambere ,ikagaragaza mu maganbo avunaguye igitekerezo cya muntu ku bantu runaka, ku bintu no ku migenzereze. Iyo mvugo ikabwiriza uyibwiwe uko akwiye kwifata no kugena ibintu n’ibindi. Iyo mvugo ijya kumera nk’inama twarazwe na ba sogokuruza mu bwitonzi bwabo, ikatubera nk’urugero dukwiye gukurikiza.

Iryo jambo, nako iyo mvugo ijyana n’ingoma nayo abatubyaye barayisesenguye, bayigenera imvugo karande ijyanye n’umuco w’abenegihugu n’uw’abo bategeka. Iyumvire nawe !!

Imigani n’ubusobanuro bwayo

- Ingoma ebyiri si amarobe : Uwirengeje ingoma 2 aba asheshe akanguhe azi gushyira mu gaciro.

- Ingoma idahora aba ari ikimuga : Ubutegetsi budahana ntibukwiye iryo zina.

- Ingoma irahaka ntihora : Umukeza w’ingoma aba yiringiye ingabire si amakuba.

- Ingoma iruta irobe ; Ubutegetsi si ubusambo.

Ingoma itabara bene yo : Umutegetsi arengera igihugu cye.

Ingoma ituje ntibura ituro : Ingoma y’amahoro irayobokwa.

Ingoma ni kimwe na nyirayo : Imitegekere y’ubutegetsi irangwa n’amatwara ye.

Ingoma ntigira umunyina , ikamisha umuyoboke : Ubutegetsi si ukwironda ni ukwita ku ngamba zose.

Ingoma nto yica nk’inini : Ingoma iyo ariyo yose yica ni nyamunsi.

Ingoma nziza ni igukijije ; Umuntu wese arangamira umukuye mu kaga.

Ingoma si ubuteto : Kirazira gukerensa ubutegetsi.

Ingoma utonnyeho niyo ugiraho ubutwari : Umuntu agarukira uwamukijije.

- Ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi : Ingoma ikiza umutoni ikirengagiza uyiharanira.

- Ingoma wagizeho ubuhake uyigiraho n’ubugabo : Ingoma utonnyeho ntubura kuyirwanira ishyaka.

- Ingoma yaguha amata ntiyaguha amazi : Nta wifuza ingoma imutindahaza.

- Ingoma y’ikuzimu iyo ihamagaye ntigomba abadashye : Urupfu ntirurobanura.

- Ingoma yimana ibyayo : Ingoma yose igira amarere yayo.

- Ingoma zihora zihindura imirishyo : Ubutegetsi si gature.

- Haguma umwami ingoma irabazwa : Kabare yirengagiza umuco ngo yimike Musinga.

- Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na nyirayo : Ibanga ni irya babiri.

- Induru ntirwana n’ingoma : Gusarika ubutegetsi ni ukwikoza ubusa.

- Uko zimye nyamahembe : Amarenga y’umutegetsi ni amategeko.

- Uko zivuze niko zitambirwa : Umutegetsi wese arayobokwa.

Harabaye ntihakabe, hapfuye imbwa n’imbeba , hasigara inka n’ingoma : Ibibi biragatsindwa, ibyiza birakagwira.

Amazina y’Abantu n’ahantu afite igisanira k’Ingoma

Uretse imigani igenura ingoma, hakabaho n’amazina yitirirwa ingoma agasa n’asesengura isano abantu bajya kugirana n’ingoma cyangwa se n’abagenga gihugu mbese n’ayo mazina umuntu akaba yavuga ko nayo yagenewe kugenura, kuninura, umuco uhuza ugasanganya abaturage n’abategetsi. Ayo mazina y’abantu yitirirwa ingoma ni nk’aya :

- Bihubi - Gashako - Simparingoma
- Abiyingoma - Muberangoma - Muramyangoma
- Ndengeyingoma - Ngarukiyingoma - Mukerangoma
- Ngaruyingoma - Ngomirakiza - Ngomanzungu
- Nseguyingoma - Ngomiraronka - Ngomijana
- Mujawingoma - Ruvuzashakwe - Vuningoma
- Mukomashakwe - Ukozivuze - Nyirarwoga
- Nkuriyingoma - Ngomiganje - Ngomituje

Nkuko twabivuze, si abantu gusa bitirirwa ingoma ahubwo hari n’amazina y’ahantu n’imisozi hitirirwa ingoma. Ayo mazina y’ahantu ni nk’aha :

- Ngoma ya Butare mu mujyi (Akarere ka Huye)
- Ngoma ya Komini Karama ku Gikongoro (Mu Karere ka Nyamagabe)
- Ngoma ya Komini Bwakira ku Kibuye (Akarere ka Karongi)
- Ngoma ya Nyanza muri Komini Gishamvu I Butare (Mu Karere ka Nyanza)
- Ngoma ya Gisenyi ari nayo Abanyekongo bise Goma (muri Kongo)
- Ivugangoma ho muri Komini Bwakira ku Kibuye (Mukarere ka Karongi)
- Kigoma ho muri Komini Kigoma I Gitarama (mu Karere ka Ruhango ) hakaba na Ngoma yo muri Komini Mugina (Mu karere ka Kamonyi )
- Rwoga ya Komini Masango I Gitarama (mu Karere ka Ruhango )

Rwoga yari ingabe yasimbuwe na Kalinga, Abanyabungo bamaze kuyinyaga

- Kiyanza cy’ingoma muri Komini Mugambazi i Kigali (mu Karere ka Rulindo), habaga ingoma Muhabura yibutsaga ubwihugiko bwa Yuhi Gahima ku Karambo ka Rukore ho mu Busigi hateganye na Paruwasi ya Rulindo

- Ruhindangoma hafi ya Rucuro muri Kongo, abiru b’Abacyuriro bahagiraga ingoma bavugirizaga umwami w’u Rwanda iyo yarambagiraga muri ako Karere.

Ibi biratwereka y’uko ingoma zizwi mu bantu no mu bintu ; twavuga ko bisangiye amazina agenura cyangwa se aranga umuco w’abantu n’uw’ahantu, ari nawo dukunda kwita umuco w’igihugu.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya