Kubaza Ingoma z’i Bwami Ingoma z’i Bwami bazibarizaga mu mashyamba y’amakomano ya cyimeza, amwe muri ayo mashyamba yabagamo ibiti biramvurwamo ingoma ni aya akurikira : -Nko mu Ndoha h’i Nzaratsi mu Nyantango, muri Komini Bwakira muri Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi). -Nk’i Gishweru mu Bunnyori muri Komini Mushubati (ubu ni mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange) i Gitarama, hari icyanya cyavagamo ingoma kikavamo n’imirishyo. -No mu Misumba ya Kabagali muri Masangohateganye na Kirinda(ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinihira). -Ubundi bakohereza Umutora(umuramvuzi w’umuhimba w’ingoma) nk’i Mukunde akareba igiti cy’Umuvugangoma cyameze mu mirima y’abaturage. Yamara kukibona akakizirika akagishingana kikaba gitoye (cyeguriwe kubazwamo ingoma z’i Bwami). -I Busanza naho hari icyanya, harimo igiti kitwaga Umwifuzo kwa Rwambanda rwa Rugomoka wategekaga abiru baho i Shyogwe, nk’uko abiru b’i Nyanza bavaga mu Kabagali n’Abanyamukingo. -Abiru bo mu mpande mu Bisonga niho ababaji bavaga. Haba habonetse igiti bakabayo bakakibaza,ingoma zamara kuboneka zimaze kuzura, bakohereza izindi z’imivugo zo kuzikura zigakuka. Iyo zakukaga ,barazihekaga, bakavuga ko ari “Imyari” kuko zabaga zitarambara, bakazitera ingwa, bakazihekesha, zikitwa imyari. Abaturage bakabyina, bakavuza impundu, baririmba amahoro meza, abivuga bakivuga. Bababaga batoranyije aho zizakukira ku muntu wo mu bwoko bw’Abagesera, akazizimanira intama cyangwa inka iyo yabaga ari umutunzi. Hanyuma zigahita nko k’umutware Nyiragasozi, akazana amayoga y’abiru akabakira, ingoma zikavuga, hanyuma bakazihekesha zikajya mu Rukamishirizo(aho ingoma zabikwaga). Mu magambo ahinnye,gukuka by’ingoma ni ukuva mu ibarizo,zikavamo ari “Imyari “cyangwa se ingoma zitarambara. Naho kwambara, bikaba kujyaho uruhu. Zamara kwambara zigasigwa. Kuzisiga bikaba kuzitera amaraso y’inka. Kwambara Umutware w’umwiru mukuru yajyaga kuvuga i Bwami ko ingoma z’imyari zaje, ati : "Turashaka inka yo kuzambika.inka ikaza yagera aho, bakayijyana mu rwiherero bakayibaga, umucuzi ahari, akaza gufata inyama yitwa impindura ! n’umutware w’intebe nka Rwubusisi agatwara itako cyangwa se ururimi. Umwiru we agafatanya n’umucuzi : umucuzi zihindura icyuma akagikuramo umuhoro, isuka. Umwiru afata kuri ya mpindura kuko nawe ahindura igiti mo ingoma. Umuhetsi uheka Umwami(w’Intarindwa) afata umwanya ku ijosi : Abahetsi ni uko bashyiraga Umwami ku bitugu ngo babahe ijosi bajye babasha guheka. Bamaraga kubamba uruhu rukanikwa rukuma bakaruraza mu mazi, igisate kikajya mu ruhanga rw’ingoma urundi rukajya ku ndiba. Dore imvugo gakondo ikoreshwa ku ngoma yambaye : Uruhanga rw’Ingoma : Umutwe wayo Icyahi : Uruhu rw’uruhanga Amaso n’imikoba : Imyenge y’umutamirizo Umukurikizo : Akagozi k’umutamirizo Igisoro : Ikibanga cy’umukurikizo Ukuboko kw’ingoma : Umukondo Amatwi y’ingoma : Imikoba ijyamo imirishyo Igituza cy’ingoma : Igihimba Indibaso : Indiba y’ingoma Iyo ingoma imaze gushyirwaho uruhu irasigwa, bagatanga inka yo kuyisiga, iyo nka ikaba yaratangwaga n’abatware. Iremero ry ‘Ingoma Iyo bavuze iremero ry’ingoma,baba bashatse kuvuga aho bazikoreraga .Ingoma zaremerwaga ku nkengero z’amashyamba kimeza ahashoboraga kuboneka Imivugangoma abiru bigombaga mu irema ry’ingoma,hakaba aho zaremerwaga kera ,hakaba n’aho zaremerwaga mu bihe bya vuba.Dore hamwe muho zaremerwaga mu bihe bya kera : Aho zaremerwaga n’uko hitwa muri iyi minsi Aho zaremerwaga mu bihe bya vuba Ingoma zihanze mu ngunguru n’amadebe zikoreshwa mu maguriro no mu bisagara, ntizigomba amashyamba yihariye.Zivugira ku mashuri no mu bibeho by’abigishwa ba Kiriziya,zikajya mu mikino y’urubyiruko cyangwa zikaranga ibihe by’amasengesho mu bigo by’abiaye Imana Inganzo z’Abanditsi twisunze Rusagara (Komini Nyaruhengeri-Butare ) ubu ni mu Karere ka Gisagara
Mu Busanza (Komini Maraba-Butare) ubu ni mu Karere ka Huye
Cyungo (Komini Cyungo –Byumba) ubu ni mu Karere ka Gicumbi
Rwanzovu (Komini Nyakabuye-Cyangugu) Akarere ka Nyamasheke
Kinunu (Komini Kayove-Gisenyi) ubu ni mu Karere ka Rutsiro
Gishweru (Komini Mushubati-Gitarama) ubu ni mu Karere ka Muhanga
Kamonyi (Komini Taba-Gitarama) ubu ni mu Karere ka Kamonyi
Misumba ya Kabagari (Komini Masango-Gitarama) ubu ni mu Karere ka Ruhango
Ndoha za Nzaratsi (Komini Bwakira-Kibuye) ubu ni mu Karere ka Karongi
Kigali (Komini Nyarugenge-Kigali) ubu ni mu Karere ka Nyarugenge
Munanira (Komini Musange-Gikongoro) ubu ni mu Karere ka Nyamagabe
Muciro wa Rusenge (Komini Bwakira-Kibuye) ubu ni mu Karere ka Karongi
Murunda (Komini Rutsiro –Kibuye) ubu ni mu ubu ni Karere ka Rutsiro
Nyundo (Komini Kanaama –Gisenyi) ubu ni mu Karere ka Rubavu
Rambura (Komini Giciye-Gisenyi) ubu ni mu Karere ka Nyabihu
Rubungo (Komini Rubungo–Kigali) ubu ni mu Karere ka Gasabo
Janja (Komini Ndusu –Ruhengeri) Ubu ni mu Karere ka Gakenke
Ingoma I Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gaspard, 1992)
Shakisha kuri ino site
pa
Ingoma y'u Rwanda IV
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário