Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ingoma y'u Rwanda V

Ivuga-Ngoma

Ivuga-Ngoma ,ni ahantu habaga haratoranyijwe ngo hajye havugirizwa ingoma mu bihe byo ha mbere Aho ingoma zavugiraga ni ahari ingoro y’umwami cyangwa se ku Rurembo rw’Umuhinza .Ingoma zavugiraga Umwami,zikavugira ingabe,kuko niyo umwami yabaga Adahari yarambagiye Igihugu cyangwa se yagiye ku rugamba ingoma zarabikiraga zikanabambura.Aha hakurikira ni ahaibanze kuvugirizwa ingoa mu bihe byo ha mbere.

Aho zavugiraga Komini Perefegitura Akarere k’ubu

Giseke Rusatira Butare Nyanza

Mulinza Muyaga Butare Gisagara

Mwulire wa Save Mbazi Butare Gisagara

Nyanza Nyabisindu Butare Nyanza

Rushyashya Nyabisindu Butare Nyanza

Nyamirembe ya Humure Muhura Byumba Gatsibo

Gabiro Ngarama Byumba Gatsibo

Gatsibo k’Imitoma Ngarama Byumba Gatsibo

Busigi Tumba Byumba Gicumbi Remera rya Humure Murambi Byumba Gatsibo

Rutaraka rwa Nyagatare Ngaramba Byumba Gatsibo

Mwezi kwa Ndagano Karengera Cyangugu Nyamasheke

Nyamasheke kwa Rwabugili Kagano Cyangugu Nyamasheke

Nyamirundi Gafunzo Cyangugu Nyamsheke

Mu miko ya Gihundwe Cyimbogo Cyangugu Nyamsheke

Ngeli Mubuga Gikongoro Nyamagabe

Suti ya Banege Musange Gikongoro Nyaruguru

Kageyo Satinsyi Gisenyi Nyabihu

Gitarama cyo mu Bugamba Kibilira Gisenyi Nyabihu

Mpushi Nyamabuye Gitarama Muhanga

Kamonyi Taba Gitarama Kamonyi

Rwamaraba Nyamabuye Gitarama Muhanga

Shyogwe Nyamabuye Gitarama Muhanga

Gaseke Rutobwe Gitarama Kamonyi

Mata ya Ruhanga Mushubati Gitarama Ngororero

Ku Kiyanja Masango Gitarama Kamonyi

Bweramvura bwa Kinihira Masango Gitarama Ruhango

I Kiganza Tambwe Gitarama Kamonyi

Remera Rukoma Taba Gitarama Ruhango

Ruhango rwa Mutaraka Kigoma Gitarama Ruhango

Mayembe Masango Gitarama Ruhango

Rwamagana Rutonde Kibungo Rwamagana

Remera y’ i Mukiza Kigarama Kibungo Ngoma

Sakara kwa Rwabugili Birenga Kibungo Kirehe

Rubengera Mabanza Kibuye Rutsiro

Gihara Mabanza Kibuye Rutsiro

Bizu Mabanza Kibuye Rutsiro

Nzaratsi Bwakira Kibuye Karongi

Kigali kwa Rugwe Nyarugenge Kigali Nyarugenge

Gasabo Gikomero Kigali Gasabo

Mwulire Bicumbi Kigali Rwamagana

Rango mu Bugesera Ngenda Kigali Bugesera

Ruganda kwa Ruganzu Tare Kigali Rulindo

Nkuzuzu kwa Mibambwe Mutabazi Rubungo Kigali Gasabo

Huro kwa Mibambwe Musasa Kigali Gasabo

Mbirima na Matovu Rushashi Kigali Gakenke

Kabuye ka Jabana Rutongo Kigali Gasabo

Remera y’ Abaforongo Mugambazi Kigali Rulindo

Gasozi kwa Cyilima Rujugira Rubungo Kigali Gasabo

I Butare bwa Nduba Gikomero Kigali Gasabo

Mata ya Kigarama Kigombe Ruhengeri Musanze

Kibuye mu Kibali Nyarutovu Ruhengeri Gakenke

Nyakinama mu Murera Nyakinama Ruhengeri Musanze

Uretse mu Rwanda, hari n’aho ingoma zavugiraga mu mahanga nko ku Ijwi mu bitero bya Rwabugili yabaga yagabyeyo. Ariko aho ingoma zakunze kuvugira cyane ni I Buhindangoma h’I Rucuro,zikavuzwa n’Abacyuriro.Iyo umwami w’u Rwanda yabaga yarambagiriyeyo.

Mu bihe by’ubu

Mu bihe by’ubu ingoma zikunze kuvugira mu ma Misiyoni zikavuza umurishyo Abiru bitaga ‘’Umurishyo wa Misiyoni”byo gukerensa.Nyamara ariko hari Misiyoni zakunze kwamamara ku mivugirize y’ingoma muri ibi bihe bya vuba aha ng’aha nka : Kaduha mu Bunyambilili, Kabgayi mu Marangara (Muhanga) ,Birambo mu Nyantango (Karongi), Rambura mu Bushiru (Nyabihu), Janja mu Bukonya (Gakenke) na Nyundo mu Bugoyi (Rubavu).


Ikigereranyo cy’imvugo ku ngoma

Kimwe n’ibindi birangamuco w’Abanyarwanda, ingoma nayo igira imvugo yayo yihariye iyikoreshwaho, igihe cyose bashaka kuvuga ibiyerekeyeho.

Dore zimwe mu mvugo mbonezamvugo zikoreshwa ku ngoma : Gakondo y’imvugo ku ngoma :

Ijambo gakondo Ijambo risanzwe

Umutagara Ingoma zigize umukino, umuriri

Gusiga ingoma Kuzitera amaraso y’inka ngo zitamungwa

Gukosha ingoma Kuzigura

Kuramvura ingoma Kuzibaza

Kurema ingoma Kuzibambaho uruhu

Kuremera ingoma Kuzikorera

Kururutsa ingoma Kuzitura

Gutaha Kuza kw’ ingoma

Kuzijisha Kuzibika (ahantu hegutse zagenewe)

Kuzibyarira Kuzitaba mu gitaka

Kuzibikira Kuzibika

Gukura Gusaza kwazo

Kurara Gusaduka iyo zikiri nshya

Kuribora Gusaduka iyo zikiri nshya

Kubyara Gutoboka

Kuzosa Kuzishyira ku gicaniro

Kurenga Kuvuga zikaraza iyo zashyushye

Gusuka Gutangira kuvuga

Gutuza Guceceka

Gutunga Kurangiza kuvuga

Gutungisha Kuvuza umurishyo wo kurangiza

Umurishyo utungisha Utuma barangiza kuvuza

Umurishyo ubukira Wa nimugoroba, usinziriza

Umurishyo Ubambura Wa mu gitondo, ukangura

Indamutsa Ingoma itanga bwakeye

Kuvuga urwunge Kuvugira icyarimwe kw’ingoma

Kubyukira Kuvuga bugicya

Kuvunura Guhindukira kw’ingoma

Gusegura Gushyigikira ingoma

Gutambira ingoma Kuzishayayira, kuzibyinira

Kurambagira Gutambagira by’ingoma

Gukuka Kuva mu ibarizo

Gukura Kujvana ingoma mu ibarizo

Imyari Ingoma zitarambara

Kuzambika Kuzishyiraho uruhu

Kwambara Kujyaho uruhu

Kogosha (ingoma) Kuyivuza ngo iveho ubwoya

Ingabe Ingoma igenga igihugu

Ibigamba Ingoma z’ibyegera by’ingabe

Kuzirika ukwezi Gufata igihe kw’Abiru

Uzirikisha Umutware w’Abiru

Kuzirika ingoma Kureka kuzivuza muri Gicurasi

Ingoma ziraziritse Ingoma ntizishobora kuvuga

Kuzirikisha Kuba umugenga w’Abiru bafashe igihe

Gusibira umurishyo Kongera kuwuvuza

Amaboko y’ingoma Imikondo yazo

Urukamishirizo Aho ingoma zibikwa

Ikiraro cy’ingoma Aho ziba

Impuruza,intabaza Umurishyo w’urugamba

Umutimbo ,agatimbo Umurishyo ukanabikira

Gukura gicurasi Kwerera wa Kamena

I Gaseke kwa Cyilima Aho bakuriraga Gicurasi

Kubundisha ingoma Kuyihisha

Kunoshereza Kuvuza umamata, gahoro

Ngiyo rero imvugo karande ijyana n’ingoma ; Imvugo igaragaza icyubahiro abakurambere bari afitiye umuco w’ingoma yari nk’ibendera ry’igihugu. Icyo gitinyiro cy’ingoma kikaza na none gushingira mu migani ivugwa na rubanda ku ntekerezo zabo zigenura ingoma.

Inganzo z’Abanditsi twisunze :

- Ingoma i Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gaspard, 1992)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya