Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ku myaka 25 amaze kugira abana 15, abandi 4 bari mu nzira

Umugabo w’imyaka 25 witwa Keith Macdonald ubu ubarizwa mu gihuru cy’ubwongereza amaze kugira abana bagera kuri 15. Umuntu yavuga ko amateka y’uwo mugabo atoroshye nagato kuko amaze gufungwa inshuro nyinshi azira urugomo hakiyongeraho abantu 15 amaze kubyara hirya no hino ariko adashobora kwitaho kuko ubu nta kazi agira ndetse n’iyo yakagira bikaba byagorana ko yabitaho bihagije kuko bivugwa ko byamutwara agera kuri miliyoni 1.8 za amayero.

Benshi mubo babyaranye bahuriye aho bategera bisi(bus) ndetse n’ubu biravugwa hari abandi bana be bane(4) bagomba kuvuka mu minsi iri imbere.

Uwo mugabo utitaye na gato ku bana agenda abyara hirya no hino avuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina ye ya mbere afite imyaka 10 agasobanuka ko umubare munini w’abana be uterwa n’uko atemera gukoresha agakingirizo.

Benshi bakaba baragaye uwo mugabo kubera ibikorwa bye agenda akora byo gutera amada abakobwa ariko ntiyirengera ingaruka zabyo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya