Joan Barnett w’imyaka 58 y’amavuko afite abana babiri ba bakobwa ,yahawe ikiruhuko aho yagombaga ku gikorera mu gihugu cya Costa Rica ku mugabane w’Amerika. Nyuma yo gukomeza kumva ananiwe kandi ikiruhuko yahawe kirimo kurangira ntakindi we yahise akora uretse kubeshya ku kazi ko yagize ibyago byo gupfusha umwe mu bana be.
Icyo n’iki? Yafashe telefone ayiha umwe mu bana be ngo avugane na shebuja we amubwire ko umwana we yitabye Imana kubera ikibazo cy’umutima. Kugirango yemeze ibinyoma bye yigiriye inama yo gushaka impapuro mpimbano ziturutse kwa muganga zemeza ko umwana we yapfuye.Nyuma Police yahise ifata icyemezo cyo kujya guperereza imenye neza koko ibyo Barnett avuga ari ukuri. Imbere ya Police nta cyo yongeyeho kandi nta nicyo yahinduyeho ,kuko yakomeje gutsimbara ku kuri kwe ko umwe mu bana be yapfuye azize indwara y’umutima.Aba police nyuma baje gusanga ibyo avuga ari ibinyoma ,bityo iminsi atakoze yarayihaniwe ikindi nuko byaje gutuma yirukanwa ku kazi .Akaba anategerejwe kuburanywa n’urukiko rukuru rw’Amerika kuko ibi bifatwa nk’umugayo.
Ikitonderwa: Bakozi muramenye iki si ikintu cyo kubeshya kandi namwe baganga ntimukagire abo muha imapuro zanyu atazikwiye agirango abone uko abeshya
Sem comentários:
Enviar um comentário