Ibi ni nyuma y'uko ishusho yitiriwe "Kristu ahetse umusaraba" y'umuhanzi w'umufaransa Nicolas Tournier ibonekeye nyuma y'imyaka isanga 200 yaraburiwe irengero.
Nkuko byemezwa, iki gishushanyo cyakozwe ahagana mu mwaka w'i 1632, ishushanyirijwe chappelle yitiriwe Black Penitents yo mu mujyi wa Toulouse, iza gufatirwa nk'umutungo bwite wa Leta y'Ubufaransa, hari mu gihe cy'impinduramatwara ya Politiki, nyuma gato y'i 1789, ishyirwa muri nzu ndangamuco yitiriwe umuryango wa Augustin (Augustins Museum) ariho yaje kwibirwa. Kuva icyo gihe kugeza ku munsi wa none irengero ryayo ntiryari rizwi.
Iyi shusho yaje kuboneka iri mu maboko ya sosiyete yitwa Weiss Art Gallery of London yo mu Bwongereza, nayo ivuga ko yayiguze muri 2010 ku kayabo k'amadolari 450 000 mu gihugu cy' u Butaliyani, ubwo hagurishwaga umutungo w'umuntu ku giti cye wikundiraga kwibikira ibihangano bya kera (Izina rye ntiryatangajwe).
Weiss Art Of Gallery of London yaje gutungurwa ubwo yitabiraga imurikagurisha ry'ibihangano bya kera ryari ryabereye mu mugi wa Paris ho mu Bufaransa ijyanye iki gishushanyo, abashinzwe umutekano ndetse na Minisiteri y'umuco y'u Bufaransa igahita itangaza ko kiriya gihangano ari umutungo wayo.
Mu ijambo rye Minisitiri w'umuco w'uBufaransa akaba yagaragaje ko iki gihangano nta burenganzira gifite bwo kongera gusohoka mu Bufaransa ukundi :" Uyu wari umutungo wa Leta y'Ubufaransa wari ubitse muri Augustins Museum, mu mugi wa Toulouse, umutungo wibwe mu 1818. Iki gihangano nta burenganzira gifite bwo gusohoka mu Bufaransa ukundi. "
Tubibutse ko iki gihangano gifite agaciro k'amayero 450 000, kikaba gifite uburebure bwa 2.2m kuri 1.21m.
Sem comentários:
Enviar um comentário