
Iby'isi ntawamenya... nkuko tubikesha urubuga rwa LeFigaro, mu gihugu cy'ubushinwa haravugwa inkuru y'umusore uri mu mazi abira nyuma y'aho afatiye umwanzuro utoroshye wo kugurisha kimwe mu bice bye by'umubiri we: impyiko.
Uti icyabimuteye ni iki? Ni amafaranga birumvikana...byose akaba yarabikoreye kugirango abashe kwitungira iPad, igikoresho cya elektronike kiri guca ibintu hirya no hino mu bihugu cyane cyane bikize, mu bihugu byacu ho ntibyoroshye kuyigerereza. Aragira ati:" Nashakaga iPad2 ariko sinari mfite amafaranga ahagije yo kuyigura, mu gihe nari nashobewe nibwo nagize ntya mbona itangaza ryamamaza kuri interineti rivuga ko umuntu utanga impyiko yishyurwa amayero ibihumbi 2000, numvaga ko ikibazo cyanjye nkiboneye umuti"
Nyuma yo gukurwamo iyo mpyiko uyu musore yagize ibihe bibi cyane kuko ubuzima bwe bwahise buhungabana bikomeye, nyina amwihutisha ajya kuvuza, ntakamenye imvano y'uburwayi bw'umuhungu we. Yaje kubivumbura ari uko nyirubwite abimwibwiriye, umucyecuru agwa mu kantu !
Kuri ubu rurambikanye imbere y'ubutabera hagati y'uyu mu mama ndetse n'ibitaro byemeye gukuramo impyiko uyu muhungu yewe na nyiri kuyigura. Aha tubibutse ko Ubushinwa bufite amategeko ahambaye ahana bikomeye ubucuruzi bw'ingingo z'umubiri.
Shakisha kuri ino site
pa
Ubushinwa: Yagurishije impyiko kugirango atunge iPad !!!
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário