Umusaza wagacishijeho mu myaka ya cyera Ludwig Van Bethoven ,wamenyekanye cyane mu bijyanye no kwandika indirimbo ,akanazicuranga mu jyana ya classic akaba yari anazwiho gucurangisha piyano ndetse yewe yanabaye n’umwarimu wo kwigisha piyano.
Bethoven yatangiye kugaragaza ikibazo cy’amatwi mu 1801 afite imyaka 30 avugako inota ryo hejuru rya iry’umuntu cyagwa iricuranzwe, atabasha kuryumva neza ,mu 1818 kugirango yumve byasabaga abantu kuvuga cyane ,mu 1818 yatangiye kujya avugana nabantu aruko hifashishijwe inyandiko, mu myaka mike mbere yuko yitaba imana yari yaramaze gupfa amatwi burundu .
Mu bushakashatsi bwakozwe na baganga ba bongereza bwagaragajeko ukuntu yagendaga apfa amatwi byamufashaga mu kubona inota ryo hasi mugihe arimo kwandi indirimdo, uku kurwara kwe babigabanyijemo ibice bibiri bifite imyaka ine, icyambere (1798-1800) ikindi ni guhera (1824-1826) abashakashatsi bakaba baravuze ko mu gice cyambere yakoresha amanota yo hejuru biakaza kugenda bigenda bigabanuka bitewe nukuntu amatwi yagenda amufata. bituma atangira gukoresha amanota yo hagati nayo hasi kuko ariyo yumvaga neza , amaze kuba igiphamatwi neza yongeye gukoresha amanota yo hejuru kuko ariyo noneho yashoboraga kuba yakumva igihe barimo kuwuririmba .
Twababwira ko Ludwig Van Bethoven yavukiye mu gihugu cy’Ubudage ku itariki 17 Ukuboza 1770 yitaba Imana mu mwaka 1827 ku itariki 26 z’ukwezi kwa gatatu ..

Sem comentários:
Enviar um comentário