Stacey umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka Birmingham mu gihugu cy’ubwongereza ubusanzwe ukora mu ruganda ku munsi w’ejo yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kugira ikibazo cyo kugwa iguhumura ubwo yarimo akora.
Nk’uko abaganga babitangaza ngo uyu mwangavu arazira ko kuva kumyaka 2 y’amavuko nta kitwa imbuto cyangwa imboga azi kuko ngo yari yitungiwe n’inyama z’inkoko kugeza ubu akaba afite imyaka 17.Gusa ngo ntiyatinze mu bitaro kuko ubu ari mu rugo nyuma y’uko abaganga bamwongereye vitamine, ngo abaganga bakaba bamusabye ko yagerageza guhindura imirire kugirango atazongera guhura n’iki kibazo. Stacey akaba yatangaje ati: “ubu noneho mbonye ko ibyo nakoraga Atari byiza ku buzima bwanjye,inkoko zo muri McDonalds nibyo byari ibiryo byanjye bya burigihe, kandi nakundaga kubisangira n’inshuti yanjye y’umuhungu w’imyaka 20”.
Nyina ngo ntako atamugize ngo ajye afata no kubindi byo kurya ariko umukobwa we amubera ibamba arambiwe aza kumwihorera, gusa ngo arizera ko ubwo yabibwiwe n’abaganga arizera ko azagerageza agahindura imirire.
Sem comentários:
Enviar um comentário