Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Abaherwe 20 b’ibihe byose babaye ku isi

John D. Rockefeller
Bill Gates na Carlos Slim ubu nibo twavuga bagezweho, ariko ntago aribo baherwe babiri bonyine isi yagize. Kugirango tubimenye neza reka dusubire inyuma gato mu bihe byahise turebe icyo urubuga rukora ku makuru ajyanye na business, Business Insider rwadukusanyirije. Uru rubuga rwashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 20 babayeho mu mateka b’abaherwe.

Uru rutonde rugaragaraho, ba rwiyemezamirimo, abatware n’abandi batandukanye ariko nta bami bagaragaraho kuko ubutunzi bwabo bwafatwaga nk’ubwa rubanda. Uru rutonde kandi rushingiye ku mibare scientifiques ariko umubare babarirwa ni nk’ikigereranyo.

Nk’uko abashakashatsi ba Business Insider babikoze bashingiye ku bintu bari bafite, Abanyamerika n’Abongereza nibo biganje kuri uru rutonde. Abagore bo ntago bigeze bagaragaraho.

Abantu nka ba Kaddafi, marcus Licinius Crassus bazwi cyane nk’abantu bari bafite ubutunzi bwinshi, ariko kubera ko bikomeye kububarura neza, ntago nabo bagaragara kuri uru rutonde.

Dore uko uru rutonde ruteye :

1. John D. Rockefeller : miliyari 336 mu madolari(256 milliards d’euros)

Numero ya mbere y’ibihe byose ni John D. Rockefeller na miliyari 336 $ Uruganda rwe Standard Oil rwatangiye gukora mu 1870 afite imyaka 3. Yaguze amariba hafi ya yose ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibintu byatumye yiharira 90% ry’ibikorwa byose bijyanye n’ubucukuzi bwa peteroli muri iki gihugu.

2. Andrew Carnegie : miliyari 309 mu madolari(236 milliards d’euros)

Carnegie yashoye imari mu nganda z’ibyuma kera aza kuba uwambere mu bijyanye no gukora ibikoresho binyuranye bikoze mu byuma muri Amerika.

3. Guillaume le Conquérant : miliyari 209 mu madolari (160 milliards d’euros)

Uyu amazina ye nyakuri yari Guillaume le Bâtard wavutse mu buzima bubi ariko bukaza guhinduka nyuma amaze kwigarurira Ubwongereza mu 1066. Ubukungu bwe bukomoka mu minyago yagendaga afata mu ntambara, akaba ari nayo yaje kuraga umuhungu we, Robert ndetse na murumuna we badahuje nyina, Odo de Bayeux.

4. Cornelius Vanderbilt : miliyari 185 mu madolari (141 milliards d’euros)

Mu 1862 yatangiye ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi bw’inzira ya gari ya moshi. Uyu ngo yaba yaranabonye ku gafaranga nyuma y’imyaka 70 abayeho mbere y’ 1900. Nyuma yaje kujya mu bwubatsi bw’amato akoresha umwuka.

5. Alain le Roux : miliyari 149 mu madolari (114 milliards d’euros)

Yari umuntu wa hafi wa William le Conquérant ubwo yigaruriraga Ubwongereza. Yari afite isambu nini yafataga Yorkshare na London, ndetse na chateaux fort ya Richmond yari iye.


Abandi basigaye kuri uru rutonde ni:

6.Bill Gates

Fondateur de microsoft

Miliyari 136 $

7.Willem van Warenne

Comte

Miliyari 134$

8.John Jacob Astor

Négociant en fourrure

Miliyari 124$

9. Richard FitzAlan, 10e comte d'Arundel

Noble et chef militaire

Miliyari 128$

10. Stephen Girard

Banquier

Miliyari105$

11. Jan van Gent

Duc

Miliyari 101$

12. A.T. Stewart

Entrepreneur

Miliyari 88,9$

13. Frederick Weyerhaeuser

Fondateur de la Weyerhaeser Company

Miliyari 79,4$

14. Henry, duc de Lancaster

Diplomate et noble

Miliyari 77,5$

15. Carlos Slim

Homme d’affaire

Miliyari 74,5$

16. Jay Gould

Entrepreneur de chemin de fer

Miliyari 71,2$

17. Stephen Van Rensselaer

Militaire, homme d’état et propriétaire foncier

Miliyari 68,5$

18. Marshall Field

Fondateur de la chaîne de magasins Marshall Field and Co.

Miliyari 66,1$

19. Sam Waltom

Fondateur de Walmart

Miliyari 64,5$

20. Warren Buffett

investisseur

Miliyari 63,9$


Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya