Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’AMATEGEKO Y’UMUHANDA III

201) Ibinyabiziga bikururwa n’inyamaswa bigabanywamo amatsinda afite uburebure bungana iki? Ing.49(3)

R/ Uburebure butarengeje 500m.

202) Umubare w’inyamaswa zikurura zikurikiranye ugomba kungana ute? Ungana ute iyo zibangikanye? Ing.51

R/ Zikurikiranye ntizirenga enye.

Zibangikanye ntizirenga eshatu.

203) Ni ryari umuyobozi akenera umuherekeza? Ing.51(4,5)

R/ Iyo uburebure burenga 18m cg 12m y’imizigo gusa.

204) Iyo umuyobozi w’akanyabiziga gasunikwa atarebaneza imbere abigenza ate? Ing.52(1)

R/ Agomba gukurura ikinyabiziga cye.

205) Ingorofani zinyuzwa he mu nzira nyabagendwa?Ing.52(2)

R/ Ku nkengero yegutse.

206) Vuga ibintu bine abayobozi b’amagare na velomoteri babujijwe gukora igihe babiyoboye? Ing.53 (1)(a)

R/ Kuyobora badafashe amahembe,

Badakandagiye ku birenge,

Bakurura inyamaswa,

Bakururwa,

Basunika, bakurura cg batwaye ibyabangamira imiyoborere y’ikinyabiziga.

Kunyura mu muhanda kandi hari agahanda kabo,

Kurenza umuvuduko wa 40km/h

Gukoresha andi mahoni atarayo byagenewe,

No kunyura hagati y’imirongo ibiri y’ibinyabiziga bibangikanye.

207) Ni ryari abayobozi b’amagare na velomoteri bagenda bashoreranye aho kugenda babangikanye?

R/ Iyo nta kinyabiziga bagiye guhura nacyo kandi ari ku manywa.

208) Ingofero zirinda impanuka zambarwa nabande? Ing.53(3)

R/ Zambarwa n’umuyobozi n’uhetswe.

209) Niryari abayobozi b’amagare na velomoteri bubahiriza amategeko y’abanyamaguru? Ing.53(5)

R/ Iyo basunika ikinyabiziga cyabo ni ukuvuga igihe bayoboye ikinyabiziga batakicayeho.

210) Ni hehe bibujijwe gukinagiza inyamaswa zikorera cg izo bagenderaho kimwe n’amatungo? Ing.55

R/ Mu nzira nyabagerwa mu nsisiro.

211) Ni hehe bibujijwe kubyagiza inyamaswa zikurura, izikorera ibintu cg izi bagendaho?

R/ Ni mu nzira nyabagerwa.

212) Erekana icyapa cy’ahantu hagewe kugendera amatungo. Ing.54(3)

R/ D7

213) Erekana icyapa cyemerera gushyiramo abantu mu kinyabiziga. Ing.56 bis

R/E19

214) Ikinyabiziga gihagarara he ugereranije n’icyapa kibimwemerera. Ing.56 bis

R/ Ku ntera itarenga 10m uvuye ku cyapa kibimwemera.

215) Erekana uburumbarare bw’ikinyabizigaIng.57

a) Romoroki ikuruwe n’igare: 75cm

b) Romoroki ikuruwe n’ipikipiki: 1,25cm

216) Vuga uburebure bw’ikinyabiziga cg ibinyabiziga bikururana ntarengwa.

R/ Ni 7m

217) Uburebure bwa makuzungu bugomba kungana iki? Ing.57(2)

R/ Ni 17,40m

218) Ubuhagarike bw’ikinyabiziga bugomba kungana iki? Ing.57(3)

R/ Ni 4,20m

219) Erekana uko igice kirenga ku biziga kigomba kuba kingana imbere n’inyuma. Ing 57(4)

R/ Ni 3,50m inyuma na 2,70m imbere.

220) Ninde utanga uburenganzira ku binyabiziga bifite uburumbarare burenga ubwemewe kugendera mu muhanda? Ing.59

R/ Ni Minisriri ushonzwe gutwara ibintu n’abantu.

221) Imizigo y’ikinyabiziga igomba gupakirwa neza hirindwa ibiki? Byibura ibintu bitatu. Ing.60(1)

R/ Hirindwa guteza abantu ibyago mu rugendo,

Kwangiza inzira nyabagerwa, impande zayo, ibiyubatsweho...

Kubuza umuyobozi kibona neza,

Gukingiriza amatara, utureba nyuma, utugarura rumuri, numero, cg ibimesyetso umuyobozi yerekanisha intoki.

222) Ni ubuhe burumbarare bw’ikinyabiziga ntarengwa habariwemo n’imizigo haba n’inyamaswa cg romoroki? Ing.61(1)

R/ ni 2,50m.

223) Ni ryari ikinyabiziga gishobora gupakira kugera ku burumbarare bwa metero 2,75.Ing.61(1.a)

R/ Ni igihe gipakiye ibinyampeke, ikawa, amakara, ibishara, ibyatsi cg ibishami cg ubwatsi bw’amatungo.

224) Ni ryari uburumbarare bw’ibipakiwe bushobora kugera kuri metero 3?

R/ Ni igihe hapakiwe ibimaze kuvugwa haruguru ariko bijyanwa ahatarenga 25km.

225) Ni ryari ubuhagarike bw’ibitwawe bushobora kurenga metero 4? Ing.61(3)

R/ Ni igihe byakiwe uruhushya.

226) Ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga uburebure bw’imizigo ntarengwa bungana iki? Ing.62(1)

R/ Ni 3m.

227) Iyo imizigo irenga ku kinyabiziga ho metero 1 babyerekanisha iki nijoro? Ku manywa? Ing.63 Ku buhe buhagarike ntarengwa? Ing.63

R/ Babyerekanisha agatambaro gatukura ka 50cm z’uruhande.

Ni ijoro hacanwa itara ritukura cg akagarura rumuri gatukura.Bishyirwa ahatarenze 1,55m z’ubuhagarike.

228) Ubugari ntarengwa bw’imizigo yikorewe n’igare na velomoteri kimwe na romoroki zabyo bungana iki?Ing.64(1)

R/ Ni 75cm.

229) Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amapikipiki adafite akanyabiziga ndetse na romoroki yazo bungana iki?

R/ Ni 1,25m

230) Ubugari ntarengwa bw’imizigo ku kinyamitende itatu n’ikinyamitende ine bugomba kungana iki?Ing.64(3)

R/ 2,50m.

231) Vuga aho imizigo yikorewe n’amagare na velomoteri n’amapikipiki itagomba kurenga haba inyuma cg imbere. Ing.65

R/ Ni 50cm inyuma, imbere ho ntiyarenga impera y’imbere y’ikinyabiziga.

232) Umwanya w’umuyobozi w’ikinyamitende itatu cg ine bifite moteri ugomba kuba byibura ungana iki? Ing.66 (a)

R/ Ni 55cm.

233) Ni ryari abana badafite imyaka 12 bemerewe kwicara mu myanya y’imbere y’ikinyabiziga? Ing.66(3)

R/ Ni igihe hatarimo indi myanya.

234) Igare, velomoteri n’amapikipiki bitwara abantu bangana iki? Ing.66(5)

R/ Bangana n’umubare w’intebe yabyo.

235) Ni ibihe binyabiziga byemerewe gutwara abantu hejuru muri karisori? Ing.66(6:c)

R/ Ni ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu, Abapolisi, Abasukura imihanda n’Abazimya umuriro.

236) Erekana uburemere ntarengwa :Ing.67(a)

a) Kuri buri mutambiko usanzwe:10t

b) Ku mitambiko ibiri ikurikiranye:16t

c) Ku mitambiko itatu:24toni

d) Ibinyabiziga bifite imitambiko ibiri harimo makuzungu:12t

e) Ibinyabiziga bifite imitambiko itatu hatarimo makuzungu:16t

f) Ibinyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu:12t

g) Ibinyabiziga bifatanye bifite imitambiko ine cg irenga:16t

h) Ibinyabiziga bikururana:20t

i) Ku nziga zihagwa:3,20t

j) Inziga zifite umwuka ariko zidahagwa15t

k) Inziga zidahagwa , izikoze mu byuma cg mu ikawucu:250kg

237) Erekana icyapa kigaragaza uburemere ntarengwa ku binyabiziga. Ing.68

R/ Ni C7

238) Amasaha ntarengwa yo kugenzura uburemere bw’ibipakiwe ni angahe? Ing.68(3)

R/ Ni amasaha 2.

239) Ni uwuhe mubare ntarengwa w’ibinyabiziga ugomba gukururwa n’ikindi kinyabiziga gitwarwa na moteri cg inyamaswa? Ing.70(1)

R/ Ni bibiri.

240) Ipikipiki ifite akanyabiziga ku ruhande ikurura romoki zingahe? Ing.70(1)

R/ Nta na kimwe.

241) Ni ryari washyira mu muhanda ibinyabiziga bikururana birenze bitatu? Ing.70(2)

R/ Ni igihe hatanzwe uburenganzira na minisitiri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu.

242) Iyo hagati ya romoroki n’ikiyikurura hari metero zirenze eshatu bigenda gute? Ing.71(1)

R/ Ikibizirikanije kigaragazwa ku manywa n’agatambaro gatukura,

Ni ijoro ni amatara asa n’icunga rihishije mu mbavu.

243) Ninde utanga uruhushya rwo gutwara ibintu birenga ibyateganyijwe? Ing.72(1)

R/ Ni Ministiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

244) Uwasabye urwo ruhushya aruhabwa amaze kuzuza ibiki?Ing.72(4)

R/ Aruhabwa ari uko yemeye kwishyura indishyi cg amafaranga y’ingwate ashobora guturuka ku byakwangirika.

245) Iyo umuyobozi yarenze ku mategeko yo gupakira akorerwa iki? Ing.73

R/ Agomba gupakurura yakwanga agahagarikwa burundu.

246) Ijambo “Ibiziga by’umutambiko” bivuga iki? Ing.74

R/ Ni ibiziga biteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri.

247) Ijambo “feri y’urugendo” bivuga iki? Ing.74

R/ Uburyo busanzwe bukoreshwa kugira ngo ikinyabiziga kigende buhoro cg ngo gihagarare.

248) Ijambo “feri yo guhagarara umwanya munini” bivuga iki?Ing.74

R/ Ni uburyo busanzwe bukoreshwa kugira ngo ikinyabiziga kigume hamwe.

249) Ijambo “feri yo gutabara” ivuga iki? Ing.74

R/ Ni uburyo bukoreshwa kugira ngo ikinyabiziga kigende buhoro cg gihagarare igihe feri y’urugendo idakora neza.

250) Ijambo “Romoroki” rikoreshwa ryari? Ing.74(e)

R/ Ni ibinyabiziga bikururwa n’imodoka.

251) Vuga amoko ya feri. Ing.74(3)

R/ Hari feri y’urugendo, feri yo gutabara na feri yo guhagarara umwanya munini.

252) Ese Romoroki igomba kugira aya moko yose yaza feri? Ing.74(4)

R/ Igomba kuyagira.

253) Iyo Romoroki icitse ihagarikwa n’iki?Ing.74(4.f)

R/ Feri yayo igomba kuba ikozwe ku buryo yihagarika igihe icitse.

254) Ni ayahe matara yera cg y’umuhondo agomba kujya inyuma?Ing.75(1)

R/ Ni amatara yo gusubira inyuma gusa n’aranga icyerekezo.

255) Amatara y’imbere agira ayahe mabara? Ing.75

R/ Ibara ry’umweru cg umuhondo.

256) Amatara y’inyuma agomba kuba afite ayahe mabara?Ing.75

R/ Ni umutuku cg icunga rihishije.

257) Ni ayahe matara agomba kurenga abiri ku kinyabiziga? Ing.75(3)

R/ Ni amatara ndanga mubyimba, ndangaburumbarare, cg ayerekana icyerekezo.

258) Bigenda gute iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cg arenze abiri y’ubwoko bumwe? Ing.75(4)

R/ Agomba kugira imbaraga zingana kandi agashyirwa hamwe.

259) Vuga amabara y’utugarura rumuri tw’ikinyabiziga imbere, inyuma no ku mpanda. Ing.75(5)

R/ Imbere ni umweru naho inyuma ni umutuku naho mu mbavu ni umuhondo cg icunga rihishije.

260) Amatara cg utugarura rumuri agomba kuba ateye ku buhe buhagarike uvuye ku butaka? Ing.75(7)

R/ Ahatari munsi ya 40cm.

261) Ni ryari amatara maremare cg amagufi atakira rimwe n’amatara ndanga? Ing.75(8.2)

R/ Igihe akoreshejwe nk’ ibimenyetso bimurika ho imburira.

262) Itara ndanga rishyirwa he ku kinyabiziga? Ing.76(a.3)

R/ Rishyirwa ahegereye inguni y’ibumoso.

263) Ni ryari itara ryo guhagarara rishyirwa ku kinyabiziga? Ing.76(a.2)

R/ Ni igihe ingufu za moteri zirengeje 125cm3.

264) Amatara maremare n’ayo kubisikana akoreshwa ryari? Ing.76(5)

R/ Ni igihe ikinyabiziga kidapakiye gishobora kurenza 20km/h.

265) Ibinyamitende itatu agira amatara ndanga mbere angahe n’ndanga nyuma angahe? Ing.76(6)

R/ Amatara 2 ndanga mbere n’amatara 2 ndanga nyuma.

266) Ni ryari hakoreshwa itara ribonesha icyapa kiranga numero z’ikinyabiziga? Ing.76(7)

R/ Ni igihe icyo kinyabiziga gifite icyo cyapa.

267) Ni ryari Romoroki igomba kugira amatara nkay’ikiyikurura? Ing.76(8)

R/ Ni igihe iyo Romoroki itera imbogamizi amatara y’imodoka iyikurura.

268) Ni ibihe binyabiziga bigira amatara ndangaburumbarare? Ing.76(8,b)

R/ Ni ibinyabiziga bifite ubugari burenga 2,10m.

269) Itara ry’icyatsi riboneka ku matagisi risobanura iki? Ing.76(2,c)

R/ Ryerekana ko icyo kinyabiziga kitakodeshejwe.

270) Itara ry’icyatsi riboneka kuri za romoroki rimaze iki kandi rishyirwa he? Ing.76(2,g)

R/ Umuyobozi arikoresha ashaka kwerekana ko yabonye ikimenyetso cy’ushaka kumunyuraho.

271) Ni ibihe binyabiziga bidashyirwaho amatara yabugenewe? Ing.76(2,h)

R/ Ni ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho bikoreshwa n’abapataniye mirimo.

272) Za Otobis zigenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara asa ate? Kuki? Angahe inyuma n’imbere? Kandi yaka gute? Ing.76(2,i)

R/ Amatara asa n’icunga rihishije amyatsa, rimwe imbere, irindi inyuma. Yerekana ko Otobis igeze aho igomba guhagarara. Kandi akamurika muri 100m.

273) Amatara ndaga yaba ay’inyuma cg imbere agaragarira mu ntera ingana ite nijoro igihe ijuru ricyeye? Ing.77(1)

R/ Ni mu ntera ya 300m..

274) Ku matara y’inyuma ya za velomoteri n’ibinyamitende intera y’ayo matara ireshya ite? Ing.77(1)

R/ Ni mu ntera ya 100m.

275) Utugarura rumuri tuboneka muri ntera ingana ite nijoro iyo tumuritswe? Ing.77(2)

R/ Ni mu ntera ya 150m.

276) Utugarura rumuri tw’inyuma ha romoroki tugomba kugira iyihe shusho kandi tungana iki? Ing.77(2)

R/ Ni ishusho ya mpandeshatu ndinganire ya 15cm cg 20cm z’uruhande.

277) Ni zihe romoroki zishyirwaho akagarurarumuri kamwe? Ing.77(2)

R/ Ni Romoroki zifite ubugari ntarengwa bwa 80cm ikuruwe n’ipikipiki.

278) Amatara ndanga mbere na ndanga nyuma agomba kuba ku ntera ingana ite uvuye ku butaka? Ing.77(3)

R/ Kuri 40cm uvuye ku mpera z’ubugari z’ikinyabiziga.

279) Ku bijyanye n’utugarura rumuri intera kuva ku butaka iba ireshya ite? Ing.77(4)

R/ Ni intera itarenze 1m uvuye ku butaka.

280) Amatara ndanga burumbarare abonwa ku yihe ntera iyo ijuru ricyeye? Ing.77(5)

R/ Ni intera ya 200m.

281) Amatara yo guhagarara umwanya munini yohereza imbere urumuri rusa rute cg inyuma?Ing.77(6)

R/ Imbere rusa n’umweru n’urutukura inyuma.

282) Amatara maremare y’ibara ryera cg umuhondo agomba kumurika mu yihe ntera igihe ijoro ricyeye? Ing.78(1)

R/ Ni mu ntera ya 100m imbere y’ikinyabiziga.

283) Ni ryari iyo ntera ireshya na metero 75? Ing.78(1)

R/ Ni igihe ikinyabiziga gifite moteri itarengeje ingufu za 125cm3.

284) Amatara yo kubisikana abonekera mu ntera ireshya ite? Ing.78(2)

R/ Ni mu ntera ya 40m.

285) Ni ryari iyo ntera ingana na metero 15? Ing.78(2)

R/ Ku kinyabiziga kitarengeje 125cm3.

286) Itara ryo gusubira inyuma ryohereza urumuri mu ntera ireshya ite?

R/ Ni mu ntera ya 20m

287) Itara ryo guhagarara rigomba kugaragarira muri metero zingahe nijoro? Ku manywa? Ing.79(1)

R/ Ni mu ntera ya 150m nijoro igihe ijuru ricyeye neza.

Ni mu ntera ya 20m ku manywa.

288) Iyo ikinyabiziga gifite itara rimwe ryo guhagarara rishyirwa he? Ing.79(3)

R/ Rishyirwa ku murongo ugabanya ikiziga mo kabiri.

289) Itara ryo guhagarara ryaka ryari? Ing.79(4)

R/ ryaka gusa igihe bakandagiye feri y’urugendo.

290) Vuga amabara y’amatara ndangacyerekezo y’inyuma n’ay’imbere. Ing.80(1)

R/ Imbere ni umweru cg umuhondo naho unyuma agasa n’icunga rihishije n’ umutuku.

291) Amatara ndanga cyerekezo ashobora gufatanywa n’ayahe matara yandi? Ing.80(1)

R/ Yafatanywa n’amatara yo guhagarara.

292) Amatara ndangacyerekezo agaragarira mu ntera ingana ite nijoro? Ku manywa? Ing.80(3)

R/ Ni mu ntera ya 150m nijoro na 20m ku manywa.

293) Amatara ndangacyerekezo aba ahagana he uvuye ku butaka? Ing.80(4)

R/ Aba ahatari hejuru ya 1,90m uvuye ku butaka.

294) Itara riranga nimero rigira irihe bara? Rigomba gutuma nimero zisomeka byibura mu ntera ingana iki igihe ijuru rikeye? Ing.81

R/ Ni umweru rikagaragarira byibura muri 20m ikinyabiziga gihagaze.

295) Kuva bwije, umuyobozi w’inyamaswa zikurura cg zikorera ibintu zitaziritse yitwaza urumuri rusa rute? Kandi rumurika gute? Ing.82(2)

R/ Ni urumuri rw’umweru cg umuhondo rubonesha impande zose.

296) Iyo umukumbi ugizwe n’amatungo maremare kandi arenze ane cg amatungo magufi arenze atandatu, umuyobozi abigenza ate ku bijyanye n’amatara? Ing.82(3)

R/ Imbere hajya itara ry’umweru naho inyuma itara ritukura.

297) Ihoni rya velomoteri ryumvikanira mu ntera ireshya ite?Ing.83(1)

R/ Ni mu ntera ya 20m.

298) Ihoni ry’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri ryumvikanira mu ntera ingana iki? Ing.83(1) Ni ryari ryumvikanira mu ntera ya metero 50? Ing.83(1)

R/ Ni mu ntera ya 100m. Bikaba 50m igihe ikinyabiziga kitarenza 50km/h.

299) Ni ibihe binyabiziga bigira amahoni adasanzwe? Ing.83(2)

R/ Ni ibinyabiziga ndakumirwa.

300) Ni akahe kamaro k’uturebanyuma ku kinyabiziga? Ing.84

R/ Kureba inyuma ko nta kinyabiziga gishaka cg cyatangiye kumunyuraho.

Related Posts by Categories



3 comentários:

Unknown disse...

thank you

Unknown disse...

Ariko konakoze nkabura rimwe byatewe nikibazo cya computer 2020 ubutwe mutuvugahiki

Unknown disse...

Thank you

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya