Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’AMATEGEKO Y’UMUHANDA IV

301) Ibirahuri by’ibinyabiziga bigomba kuba bikoze bite? Ing.85(1)(a)

R/ Bigomba kuba bikozwe ku buryo bimenetse ibyago byo gukomereka bitaba bikabije cyane.

302) Ibirahure byo guhagarika umuyaga bigomba kuba bikozwe gute? Ing.85(1,b)

R/ Bigomba kuba bidacuya, bidahindura ibara ry’icyo urebeyemo kandi nabyo byameneka ugakomeza kugenda nta kibazo.

303) Ku kinyabiziga cyose uretse amapikipiki hagomba uduhanagura ibirahure tungahe? Ing.85(3)

R/ Byibura kamwe ko guhanagurira umuyobozi ngo abone neza.

304) Ni ryari gusakurisha moteri bibujijwe? Ing.86(3)

R/ Mu nsisiro ikinyabiziga gihagaze.

305) Amano y’ibinyabiziga bifite moteri na velomoteri agomba byibura ku afite milimetero zingahe? Ni ryari ibi bitubahirizwa? Ing.87(1)

R/ Ni 1mm, ntibyubahirizwa igihe ikinyabiziga kidapakiye kandi kitarenza 25km/h.

306) Ni ibihe binyabiziga bigira ibiranga umuvuduko? Ing.88(3)

R/ Ni ibinyabiziga birenza 40km/h.

307) Ni izihe modoka zigira imikandara yo kwirinda impanuka? Ing.88(4)

R/ Ni imodoka zagenewe gutwara abantu batarenze 6 n’umuyobozi arimo.

308) Vuga muri macye icyapa kiburira. Ing.88(5,a)

R/ Ni mpandeshatu ndinganire ya 40cm ifite umuzenguruko utukura.

309) Vuga ibintu bitanu buri kinyabiziga kigomba kugira. Ing.88(5)

R/ Icyapa kiburira, udupfuko byibura 4, ibikwasi 4 bitifungura, umuti wo kwica microbe, muri macye ibyagufasha gutabara igihe habaye impanuka.

310) Ni ryari ikinyabiziga gifite moteri gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cg vitesi idakora? Ing.88(9)

R/ Ni igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga gifite moteri.

311) Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugendera mu muhanda birimo ibyiciro bingahe? Ing.91(1)

R/ Ni bitatu:

Ibyapa, Ibimenyetso byo mu muhanda n’ibimenyetso bimurika.

312) Nibihe birusha ibindi agaciro hagati y’ibimenyetso by’amatara n’ibyapa? Ing.91(2)

R/ Ni iby’amatara.

313) Ishyirwaho ry’ibimenyetso bigengwa nande? Ing.91(4)

R/ Bigenwa na Minisistiri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu ku mihanda y’igihugu, n’umukuru w’intara mu ntara, na njyanama y’akarere mu karere.

314) Ibyapa byo ku muhanda birimo amoko angahe?Ing.92(1)

R/ Birimo amoko 4:

Ibyapa byo gutambuka mbere,

Ibyapa biburira,

Ibyapa bibuza cg bitegeka,

Ibyapa ndanga.

315) Ibyapa byo ku muhanda bishingwa mu kuhe kuboko? Ku buhe burebure?Ing.92(2)

R/ Bishingwa ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda.

Umusozo wo hasi ntube hasi ya 1,50m naho uwo hejuru nturenge 2,10m uretse ibyapa by’agateganyo.

316) Ibyapa biburira bibereyeho iki? Ing.93(1)

R/ Kumenyesha icyago n’imiterere yacyo kandi bikanamutegeka ubwitonzi.

317) Erekana ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere. Ing.93(2)

R/ Bishushanyije kuri mpandeshatu ndinganire izengurutswe n’ibara ritukura uretse bicye.

318) Ibyapa biburira bishyirwa ku yihe ntera ahatari mu nsisiro?Ing.94(2)

R/ Bishyirwa mu ntera ya 150m kugeza kuri 200m yaho icyago kiri.

319) Mu nsisiro ibyapa biburira bishyirwa he? Ing.94(5)

R/ Bishyirwa iruhande neza y’ahantu habi.

320) Ibyapa byeraka abagenda ibyo babujijwe biba bimeze bite? Vuga n’amabara yabyo Ing.97(1)

R/ Biba bishushanyije ku ngasire izengurutswe n’ibara ritukura kandi ubuso bwera. Keretse ibibuza guhagarara umwanya muto cg umunini bigira ubuso bw’ubururu.

321) Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa kugeza hehe? Ing.98

R/ Hagati y’inkomane naho icyapa gishinze.

322) Ibyapa bibuza bishyirwa ku ruhe ruhande? Ing. 99

R/ Bishyirwa ahantu hagaragarira buri wese iburyo ndetse byaba ngombwa ikindi bisa kigashyirwa ibumoso.

323) Erekana icyapa kemerera guhagarara umwanya munini. Ing.99(2)

R/ C20a na C20b

324) Ibibuzwa ntarengwa bishobora gushyirwa ku ngasire imwe bingana iki?Ing.101

R/ Ntibigomba kurenga bitatu.

325) Ibyapa bitegeka bishyirwa he? Ing.102

R/ Bishyirwa aharushijeho kubona neza.

326) Ibyapa biyobora bishyirwa he? Ing.103

R/ Bishyirwa ahantu haboneye kurusha ahandi bitewe n’icyo byerekana.

327) Sobanuera amoko y’amatara y’ibimenyetso bimurika akurikira:

a) Itara ritukura: Guhagarara.

b) Itara ry’umuhondo: Itonde.

c) Itara ry’icyatsi: Tambuka.

328) Iyo amatara atukura n’ay’icyatsi yakiye rimwe biba bivuga iki? Ing.104(5)

R/ Bisobanura kimwe n’amatara atatu.

329) Iyo ibimenyetso bimurika bidakora abagenzi babigenza gute? Ing.104(6)

R/ Bubahiriza amategeko yo gutambuka mbere.

330) Iyo hakomeje kwaka itara ritukura abagenzi rireba babigenza gute? Ing.104(7)

R/ Bashora gutambuka ariko barebye ko ntawe babangamiye.

331) Itara ry’icyatsi rishyirwa ugereranije n’iry’umutuku? Ing.105(1)

R/ Rishyirwa hasi y’iritukura.

332) Itara ry’umuhondo rishyirwa ugereranije n’itara ritukura cg iry’icyatsi? Ing.105(1)

R/ Rishyirwa hagati y’iritukura n’icyatsi.

333) Amatara y’inyongera agizwe n’akaranga cyerekezo k’icyatsi ashyirwa he? Ing.105(1)

R/ Munsi cg iruhande rw’itara ry’icyatsi.

334) Kurikiranya amatara y’ibimenyetso bimurika uko akurikirana mu kwaka. Ing.105(2)

R/ Habanza iritukura, icyatsi hanyuma umuhondo.

335) Amatara y’ibimenyetso bimurika ashyirwa ku buhe buhagarike, agira izihe ngero z’ubuso? Ing.105(3)

R/ Ni 1,50m.

336) Ibimenyetso bimurika bishyirwa mu ruhe ruhande rw’umuhanda? Ing.106(1)

R/ Bishyirwa iburyo bw’umuhanda ukurikije icyerekezo.

337) Kugira ngo berekane ahantu habi bakoresha ikihe kimenyetso mu by’amatara? Ing.107(1)

R/ Bakoresha itara ry’umuhondo rimyatsa.

338) Imbibi ziri ku muhanda zisigwa irihe bara? Ing.108(1)

R/ Ni ibara ry’umuhondo ngarurarumuri.

339) Ibikoresho ngarura rumuri bishyirwa ku muhanda biba bisa bite ugereranije n’amerekezo y’umuhanda? Ing.108(2)

R/ Iburyo ni umutuku cg icunga rihishije naho ibumoso ni umweru.

340) Vuga amoko y’imirongo y’ibimenyetso biri mu muhanda. Ing.110(1)

a) Umurongo wera udacagaguye;

R/ Bivuga ko umuyobozi abujijwe kuwurenga, kandi ntawe ugomba kugendera ibumoso bwawo iyo uwo murongo utandukanya ibyerekezo byombi.

b) Umurongo ucagaguye;

R/ Bivuga ko umuyobozi atagomba kuwurenga uretse igihe agiye kunyura ku kindi kinyabiziga, cg igihe agiye gukatira ibumoso, agiye guhindukira cg na none agiye kujya mu kindi gice cy’umuhanda.

c) Uduce duto twegeranye tw’umurongo ucagaguye.

R/ Bivuga ko umurongo udacagaguye wegereje.

341) Umurongo wera ukomeje n’umurongo wera ucagaguye bibangikanye umuyobozi yakwita ku wuhe? Ing.110(4)

R/ Yita ku murongo urushijeho kumwegera.

342) Agahanda k’amagare kaba kameze gute? Ing.110(6)

R/ Kagaragazwa n’imirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye ifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza.

343) Ni uwuhe murongo ugaragaza ko guhagarara umwanya munini bibujijwe ku burebure bw’umurongo? Ing.110(8)

R/ Ni umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkengero y’umuhanda.

344) Umurongo mugari wera udacagaguye ugaragaza iki? Ing.110(9)

R/ Ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda

345) Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo wera mugari cyagenewe iki?Ing.110(9)

R/ Icyo gice cyagenewe guhagararwamo umwanya muto cg munini.

346) Ni iki kigaragaza umwanya ibinyabiziga bigomba guhagararamo? Ing.110(9)

R/ Ni imirongo yera yambukiranya umuhanda.

347) Vuga ubugari bw’imirongo iromboreje cg itaromboreje. Ing.110(10)

R/ Ni 10cm kugera kuri 15cm.

348) Imirongo yera iromboreje n’icagaguye ishobora gusimburwa n’iki mu muhanda? Ing.110(11,b)

R/ Ishobora gusimburwa n’imitemeri.

349) Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda uvuga iki? Ing.111(1)

R/ Werekana aho bagomba guhagarara akanya gato gategetswe n’icyapa (STOP) cg ikimenyetso kimurika cyerekana uburyo bwo kugenda mu muhanda.

350) Umurongo ugizwe na mpandeshatu nyampanga uciye ku nkengero y’umuhanda mu buryo bugororotse uvuga iki? Ing.111(2)

R/ Werekana aho bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka ngo batange inzira babyeretswe n’icyapa B1.

351) Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri ivuga iki? Ing.111(3)

R/ Yerekana inzira abanyamaguru bagomba kwambukiramo.

352) Imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cg ingirwamwashi by’ibara ryera isobanura iki? Ing.111(4)

R/ Isobanura akayira abanyamagere bashobora gucamo bambukiranya umuhanda.

353) Imirongo yera yambukiranya umuhanda igomba kuba ifite ubugari bungana iki? Ing.111(5)

R/ Igomba kugira hagati ya 20cm na 60cm.

354) Uturangacyerekezo n’ibyanditswe mu muhanda bigomba kugira byibura uburebure bungana iki? Ing.112(6)

R/ Bugomba kugira byibura 2,50m z’uburebure n’ubugari bwa 10cm na 30cm.

355) Imirongo iberamye iteganye yera isobanura iki? Igira ubugari bungana iki? Kandi itandukanywa n’intera ingana iki? Ing.112(7)

R/ Yerekana icyerekezo iki n’iki kigomba kunyurwamo, iyo mirongo igira ubugari buri hagati ya 10cm na 15cm itandukanijwe na 20cm kugeza kuri 30cm.

356) Ibimenyetso by’inkomyi bishyirwaho nande? Ing.113(2)

R/ Bishyirwaho n’uwateje iyo nkomyi, yaba itaturutse ku muntu igashyirwaho n’ubutegetsi bubishinzwe.

357) Iyo hari imirimo iri gukorerwa ku muhanda hakoreshwa iki nijoro ? Ku manywa? Ing.114(1,a,b)

R/ Ni joro bakoresha amatara y’umutuku ku mpande zambukiranya umuhanda, akaba yera ku burebure bw’umuhanda.

Ku manywa babigaragaza bashyiraho udutambaro dutukura twa kare ya 50cm z’uruhande.

358) Erekana icyapa kerekana imirimo irimo gukorerwa mu muhanda. Ing.114(1,b)

R/ Ikimenyetso A15.

359) Ni iki kikubwira ko ugiye kwegera ahakorerwa imirimo mu muhanda? Ko uhageze? Ing.114(2.a)

R/ Ukiri kure ni ikimenyetso A15, waba uhageze bikagaragazwa n’uruzitiro ruri ku mpera zombi.

360) Erekana icyapa cyo kuyobya umuhanda. Ing.114(2.e)

R/ Icyapa cyanditsweho déviation: E5c.

361) Vuga ingero z’ibyapa bikoreshwa mu kugaragaza ahakorerwa imirimo. Ing.114(4)

a) Ibyapa biburira:Ni hagati ya 90cm na 70cm z’uruhande.

b) Ibyapa bibuza: Ni 70cm z’umurambararo.

362) Ni mu yihe ntera byibura ibyapa bigomba kugaragariramo n’ijoro igihe ijuru ricyeye? Ing.114(4)

R/ Ni mu ntera ya 100m.

363) Ni ayahe matara abujijwe kumurikishwa ku byapa byamamaza? Ing.118

R/ Ni amatara afite ibara ry’icyatsi, umutuku iyo ari ahantu ha 75m uvuye ku bimenyetso bimurika.

364) Vuga bitatu mu bitabo bitandatu by’amashakiro. Ing.121(1)

R/

1. Abikorera ku giti cyabo,

2. Ingabo z’igihugu,

3. Ibigo bya Leta,

4. Ibyinjijwe by’agateganyo,

5. Ibya Polisi y’igihugu,

6. Ibinyabiziga bya sa Ambasade.

365) Ni ibihe binyabiziga bitagomba guhabwa numero zo mu Rwanda? Ing.122(2)

R/ Ni ibinyabiziga bitaramara umwaka mu Rwanda cg byinjijwe mu Rwanda n’abantu badasanzwe kandi bifite numero ibiranga yemewe n’amasezerano y’i Viyeni ya Le 08/11/1968.

366) Erekana ibintu 8 biherekeza ugusaba kwandikisha ikinyabiziga:Ing.123

a) Igihe ari gishya:

1. Ingeri y’ikinyabiziga,

2. Ikimenyetso cg izina ry’uwagikoze,

3. Numero ya shasi,

4. Numero ya moteri,

5. Ingufu za moteri,

6. Uburemere bwacyo igihe gifite ibya ngombwa byose,

7. Uburemere ntarengwa bw’ikinyabiziga,

8. Umwaka ikinyabiziga cyakorewemo.

b) Igihe gishaje.

1. Ikarita iranga ikinyabiziga,

2. Ndetse n’ibyavuzwe haruguru iyo ari ubwa mbere cyanditswe.

3. Ndetse n’inyandukuro y’ikinyabiziga.

367) Vuga ibinyabiziga bihabwa numero n’ubutegetsi bubigenga. Ing.123(B)

R/ Ni ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu n’iby’ubutegetsi n’ibigo byigenga.

368) Ikarita y’umuhondo ihabwa ibihe binyabiziga? Ing.124(1)

R/ Ihabwa ibinyabiziga by’abikorera ku giti cyabo, iz’ Ambasade cg imiryango ifite ubusonerwe.

369) Vuga muri macye ibyapa by’ibinyabiziga bya

a) Leta, iby’ibigo bigengwa na Leta n’iby’imishinga, yaba amapikipiki cg imodoka. Ing.126(A,B)

R/Inyuguti GR zikurikiwe n’imibare 3 n’inyuguti kuva kuri A-Z imbere.

Inyuma habanza imibare 3 ikurikiwe n’inyuguti guhera kuri A-Z bikajya hejuru ya GR(Gouvernoma y’U Rwanda.

b) Abikorera ku giti cyabo (Imodoka, amapikipiki, Romoroki).

R/ Inyuguti ya R( Rwanda) igakurikirwa n’inyuguti 2 kuva kuri AA kugeza kuri ZZ zerekana urwego ruto n’inyuguti igaragaza urwego runini kuva kuri A-Z imbere.

Inyuma habanza imibare 3 nyuma A-Z bikajya hejuru y’inyuguri ya R ikurikiwe na AA-ZZ.

c) Abantu bahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga ( Imodoka, amapikipiki, n’ibindi).

R/

d) Ibinyabiziga bikoreshwa na za Konsula.

e) Ibinyabiziga biva mu mahanga by’agateganyo.

f) Imodoka z’imiryango ishamikiye k’uw’abibubye.126(6)

g) Vuga amabara y’ibyapa byose bimaze kuvugwa haruguru. Ing126(II)

370) Ibimenyetso n’amabara biranga ibyapa bya polisi n’ingabo z’igihugu bishyirwaho nande? Ing.127

R/ Ni Ministeri zifite izo nzego mu nshingano zabo.

371) Ibimenyetso n’amabara y’ibyapa by’ibinyabiziga bikoreshwa n’abayobozi bakuru b’igihugu bigenwa nande? Ing.128

R/ Ni Ministeri yo gutwara abantu n’ibintu.

372) Vuga ahagaragara ikirangantego cy’igihugu ku byapa by’ibinyabiziga, haba ku modoka cg ku mapikipiki. Ing.128(Ikitonderwa)

R/ Kigaragara hejuru mu nguni y’ibumoso imbere naho inyuma ni mu nguni y’iburyo.

373) Iyo ubuze icyapa ndanga ukora iki? Ing.129(1)

R/ Ubimenyesha bidatinze ibiro byabitanze.

374) Tandukanya ikimenyetso ndanga n’icyapa ndanga. Ing.130, Ing.125

R/

375) Izina, izina ry’ingereka n’icumbi bya nyirabyo bigomba kwandikwa he ku kinyabiziga? Ing.131

R/ Byandikwa imbere ku ruhande rw’ibumoso.

376) Ni ryari ikinyabiziga cyemerewe kugendera mu muhanda cyambaye ibyapa by’igihugu cyaturutsemo? Ing.132

R/ Ni igihe ikinyabiziga kitazaguma mu gihugu ariko gifite ibyapa byemewe n’amasezerano mpuzamahanga.

377) Ni ryari ikinyabiziga cyitwa ko kiri mu igeragezwa? Ing.133(1)

R/ Ni igihe kiri mu igeragezwa n’uwagikoze, n’uwagiteranije, Abasannyi bacyo, Abagishyiraho karisori, Abakigurisha.

378) Ni ryari ikigo cyitwa ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga? Ing.136

R/ Ni igihe cymewe na Ministeri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, kandi gikora imirimo yo gusuzuma ikinyabiziga.

379) Ninde wemerera ikigo kugenzura imitere y’ikinyabiziga? Ing.137

R/ Ni Ministiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

380) Vuga ibintu byibura bitatu Umugenzuzi w’ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere agomba kuba yujuje? Ing.138

R/ Ubumenyi buhagije yavanye mu ishuri,

Kuba yarakoze byibura imyaka 5 ari umukanishi,

Ashoboye gusuzuma ikinyabiziga,

Ashoboye kuyobora no gucunga abakozi,

Ashoboye kugaragaza mu nyandiko ibyasuzumwe,

Yarahuguwe byibura mu gihe cy’amezi atatu.

381) Vuga ibkoresho bitanu by’ibanze bipima n’iby’igerageza. Ing.139(A)

R/ Umunzani wo gupima uburemere kuri buri mutambiko,

Icyuma cyagenewe gusuzuma feri,

Imashini isuzuma icyerekezo cy’ibitara bimurika cyane,

Ibipimisho by’urumuri,

Igipimisho cya moteri.

382) Vuga ibikoresho shingiro bikoreshwa by’inyongera bisuzuma ibinyabiziga. Ing.139(A6,A7)

R/ Ijeki kabuhariwe ,

Icyuma gipima niba imodoka itayumbayumba,

383) Vuga ibikoresho 3 bipima n’iby’igerageza by’ibanze n’ibindi bibiri byangombwa.Ing.139(B)

R/ Umunzani wo gupima uburemere kuri buri mutambiko,

Icyuma cyagenewe gusuzuma feri,

Imashini isuzuma icyerekezo cy’ibitara bimurika cyane.

Icyuma gisuzuma ibyotsi bivuburwa n’imodoka.

Igipimisho cya moteri.

384) Ni ibihe bikoresho by’inyongera bya ngombwa by’ikinyabiziga? Ing.139(B7,B8)

R/ Ijeki kabuhariwe ,

Icyuma gipima niba imodoka itayumbayumba,

385) Vuga ibindi bikoresho bishobora gukenerwa. Ing.139(C)

R/ Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira,

Ijeki isunukwa,

Itara rigendanwa,

Ibikoresho binyuranye mu g ufata neza ikigo.

386) Vuga amoko byibura icumi y’imfunguzo z’ikinyabiziga. Ing.139(D)

R/ Imfunguzo zifite umutwe usatuye,

Imfunguzo zifite ku mutwe hahese,

Imfunguzo ndende zihese ku mutwe,

Urufunguzo rw’amaburo anyuranye,

Ipensi isanzwe,

Ipensi ikata ihese,

Turunevisi z’umutwe ugororotse,

Turunevisi z’umutwe usongoye,

Inyundo 2 zo kugorora,

Igifashi kizenguruka,

Umukasi w’abanyamashanyarazi,

Ipobo itera girisi,

Akabobeza byuma,

Igipimisho cya metero ebyiri,

Imfunguzo ebyiri z’umusaraba,

Imfunguzo za buji,

Imashini isuzuma muri rusange.

387) Ni ibihe binyabiziga bisuzumwa buri mezi atandatu? Buri mwaka?Ing.142

R/ Ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe ndetse n’ibitwara ibintu birengeje toni 3,5 ndetse n’ibyigishirizwaho bisuzumwa buri mezi 6, Ibisigaye ni rimwe mu mwaka.

388) Amafaranga y’imirimo y’igenzura agenwa nande? Ing.144

R/ Agenwa n’iteka rya Ministiri w’ubucuruzi abisabwe na ministiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

389) Sobanura mu magambo arambuye CNSR. Ing.145

R/ CNSR: Ni Komite ishinzwe umutekano mu muhanda.

390) CNSR igizwe nabande: Prezida?Visi-prezida? Ugize inama? Umunyamabanga? Ing.145

Prezida ni Umuyobozi wo gutwara abantu n’ibintu muri iyo Ministeri,

Visi-Prezida ni Komanda w’umutwe wa polisi y’igihugu ushinzwe umutekano mu mihanda.

Ugize inama: ni Umuyobozi ushinzwe amateme n’imihanda muri Ministeri ibishinzwe.

Umunyamabanga ni Ushinzwe ishami ry’umutekano mu muhanda muri Ministeri yo gutwara abantu n’ibintu.

391) Iyi komite CNSR iterana mu gihe kingana iki? Itumizwa nande? Iyo impaka zivutse zikemurwa n’ijwi ryande?Ing.148

R/ Iterana rimwe mu mezi ane kandi itumizwa na Prezida wayo kandi n’iyo impaka zivutse zikemurwa n’ijwi rya Prezida.

392) Agaciro k’ibyigwa na CNSR bigira agaciro hari abantu bangana iki? Ing.149

R/ Hagomba kuba hari byibura 2/3.

393) Gufunga ikinyabiziga bitegekwa nande? Ing.152

R/ Bitegekwa n’umushinjacyaha mu karere akoreramo.

394) Ni hehe hagenewe gufungira ibinyabiziga? Ing.153

R/ Ni muri Parking zemejwe na Ministiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Cg se abakuru b’intara n’abayobozi b’uturere.

395) Ni ryari uva mu murongo wari urimo iyo mwagendanaga mu bangikanye?

R/ Uwuvamo ari uko ugiye guhindura icyerekezo.

396) Ni ryari uta priorité wari ufite?

R/ Ni igihe uvuye mu muhanda mutoya uriye mu munini,

Igihe uyambuwe n’umukozi ubifitiye ububasha,

Igihe ugeze ku cyapa kiyikwambura,

Igihe uhuye n’ibinyabiziga ndakumirwa,

Igihe ubonye ko ikinyabiziga gitwarira abantu hamwe cyatangiye guhaguruka.

397) Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko wahagaze umwanya munini ?

R/ Ni uko uba wajimije moteri.

398) Ibimenyetso biromboreje birimo amoko angahe ?

R/ Birimo amoko 3

Umurongo ucagaguye,

Umurongo udacagaguye,

Umurongo ucagaguye ubangikanye n’udacagaguye.

399) Ni umwanya ungana iki iyo ugiye guparika iruhande rw’icyapa?

R/ Usiga umwanya uhagije.

400) Permis zirimo amoko angahe?

R/ Zirimo amoko atatu:

Permis Provisoire,

Permis Nationale,

Permis internationale.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya