Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Dore Urwenya Nkaba Umuntu!

* U mugabo yashatse kwirarira ku bashyitsi bari bamusuye ngo yerekane ko abana be yabatoje imico myiza yo gusenga. Nibwo yahamagaye agahungu ke gatoya ngo kaze gasengere abashyitsi babone gutaha. Nuko akana karatangira kati : Mana turabizi ko uri se w'ipfubyi ukaba n'umugabo w'abapfakazi, ko ukunda abakene.
None rero Mana ndakwinginze ngo ushakire imyambaro abakobwa bambaye ubusa baba muri telefone ya papa na laptop ye! Mana icyo kikaba ari ikifuzo maranye iminsi Amen.


*Umugabo n'umugore bari batuye hino y'inzira, nuko abagenzi bwiriragaho bose bazaga gusaba icumbi muri urwo rugo bakabakira neza ndetse bakanabaha akanyama. Umunsi ku wundi babonaga abashyitsi, bagezaho banyir’urugo barabarambirwa niko kwigira inama yo kubaca mu rugo rwabo. Nuko haza kuza abandi bashyitsi baje kwaka icumbi, bageze kumeza barafungura nuko umwe mu bashyitsi aravuga ati: ibi biryo byari biryoshye! Banyirurugo bati: Nibyo Nibyo. Hano umukozi aziguteka neza imbwa.


*Umusazi yarimo aganira na mugenzi we ku bintu bitandukanye, ikiganiro cyagiye mbere reka siwarora! Hashize akanya sinzi icyo umwe yabwiye mugenzi we nuko undi aramusubiza ati : Sha aho gusara nkawe na bireka.


*Umugabo yagiye mu kiriyo ahantu baturanye, nuko agera mu cyumba harimo imva niko kubona ukuntu ihenze aratangara! Abaza abaraho ati : se kuki mugiye ku mushyingura mu mva ihenze? Baramusubiza bati: Ni ukugira ngo ajyane icyubahiro cye. Nuko nyamugabo agucungira mu ijoro basinziriye nibwo yahise akubita ku mutwe ya mva. Ari munzira ayibye ahura na bakora akazi k’irondo baramubaza bati: bite wa mugabo bo we, urava he ukajya he? umugabo ati: Wapi bari baranshyinguye aho ntashaka none ndimutse. (aba nyarondo ntiyamenye aho banyuze)


*Umugore wari ufite umukozi wo mu rugo w 'inkumi rimwe yigeze kubura ikariso ze ebyiri, nuko ari hamwe n 'umugabo we ahamagara wa mukozi ati: mbwira ko nabuze amakariso yanjye ninde uyiba? Ati kandi wasanga ari wowe uyatwara? Umukozi ati : oya, umugabo wawe yambera umuhamya ntabwo njya nambara ikariso.

Umugabo yasangiye n'umugore we akayoga nuko barizihirwa reka ntiwarora! Kamaze kubageramo umugabo abaza umugore we ati : “ndabona ntazi ahantu nkuzi!” umugore nawe ati : “Nanjye ndabona amaso atari aya”



Umuzungu yari yasuye kimwe mu bihugu byo muri afurika, nuko ageze kumeza yirira imineke, nuko umwirabura we yiriraga inyama ndetse n'amagufwa! umuzungu abaza umwirabura ati : “kombona ino murya inyama n'amagufwa, imbwa zino zirya iki?” umwirabura ati : “imbwa zino zirira imineke gusa”


Ababyeyi bari bafite abana babiri bakaba bari batuye muri etage, nuko ababyeyi bajya ku kazi nk’ibisanzwe abana nabo basigara mu rugo. bahindukiye bavuye ku kazi bagurira abana babo ibisuguti, mukuzamuka muri etage babyibagirirwa mu modoka. Niko kubwira umwana we ngo ajye kuzana ibyo bisuguti mu modoka. Arimo amanuka ageze hagati yumva ijwi rivuga riti: Manuka nkurye! manuka nkurye! Umwana niko gusubirayo avuduka niko kubwira ababyeyi be ati numvise ijwi ry’ikintu cyabwiraga ngo manuka nkurye! ababyeyi nabo bahita bamanuka bahageze bumva koko ryajwi rigira riti: manuka nkurye! nari nanabwiriwe!manuka nkurye!basubira nabo nyuma bahamagara polisi, ihita iza nayo ije gutabara. ngo ihagere,yumva ryajwi riti: manuka nkurye! urenda kuhagera!manuka nkurye! bo bashirika ubwoba niko guhita binjira,ngo bahagere basanga ni umusazi wicaye munsi ya escalier arimo abwira ikimwira cyarimo cyimanuka mu mazuru kigana iya kanwa! ari nacyo yabwiraga ngo manuka nkurye.


Umugore yanyweye inzoga nyinshi peee, agize ngo arahaguruka ngo atahe afata umwana we yari yanjyanye, agiye ku muheka!amuheka macuri. Nibwo asimbije amukora mukanwa ati: yebabaweee! umwana wanjye namuzanye ari umuhungu none bampinduriye bampaye umukobwa!

Umuhigi yahuye n'intare mu ishyamba, nuko ayikubise amaso arivugisha ati: Mana umfashe iyi ntare ibe yarabatijwe! intare nayo iza imusanga iti: Mana iri funguro urihe umugisha!!!

Byashyizweho kuwa 7 nzeri 2010

Umugabo n'umugore bagiye kwa muganga, bagezeyo babwira dogiteri ko yabarebera niba nta kibazo bafite mu gihe barimo batera akabariro. Nuko dogiteri ababaza niba bafite mituweri(mutuelle), bamubwira ko bayifite niko kubatambutsa abereka icyumba bajyamo ngo bakore icyo gikorwa abarebere ko nta kibazo. Nuko igikorwa kirakorwa ndetse kirarangira. Dogiteri ati: mu by'ukuri ndabona nta kibazo mufite rwose! Ubwo barataha. Bidatinze nanone baragaruka bavuga ko bashaka kubigenza nka mbere, bityo bityo bigera aho buri Cyumweru bazagamo nka gatatu. Nuko dogiteri abonye atabyumva niko kubabaza ati : “ariko se ko nababwiye ko ntakibazo, kuki muhora mugaruka hano”? Umugore ati : “aha! nyamara ikibazo kirahari. Uzi umugabo wanjye abimenye yanyica. Umugabo nawe ati : “umugore wanjye we abimenye yandogesha” Ikindi kandi hoteli duherukamo yaraduhenze ariko hano kubera mituweri (mutuelle) twishyura make!!!


Umusaza yaje mu mujyi hano bita kwa rubangura, ubwo yari yambaye amadarubindi y'izuba(fume) nuko abona umwana w'umukobwa amunyuze imbere niko guhita areba ku isaha abona ni saa sita nuko ahita akubita urushyi uwo mukobwa yijujuta ati: “ariko uziko abubu mutakigira umuco ubu koko izi saha uravahe urajya he?”. Niko guhita akuramo ya madarubindi asanga izuba riracanye!!!(zari saa sita z'amanywa).

Injangwe yabonye imbeba ihita iyivudukaho. Kubwa mahirwe imbeba yinjira mu mwobo injangwe ibura uko yinjiramo ariko ntiyahava irayitegereza iti : “Byanze bikunze ndakurya tu! Hashize akanya injangwe iramoka! nuko ya mbeba aho yariri yibwira ko ari imbwa ije ikirukana ya njangwe niko guhita isohoka muri wa mwobo, ikigera hanze injangwe iba irayifashe. Imbeba iti : “Injangwe se namwe musigaye muzikumoka?” Njangwe iti : “Umva sha, utabaye birenge (bilingue) se waba muri uyu mujyi?”.


Abasazi babiri bagiye impaka ari nijoro bari kureba ukwezi, umwe ati: “kuriya ni ukwezi” Undi ati: “ wapi ririya ni izuba”. Hashize akanya haca umugabo wasinze baramubaza bati dukize kuriya ni ukwezi cyangwa ni izuba ? umusinzi ati: “wapi kabisa jyewe ntabwo ndi uwo Muri iyi karitsiye(cartier)!!”

Umugabo yagiraga amerwe cyane, rimwe asanga aho babaze inka! niko kubaza ati : “ ikiro cy'umunzani ni angahe?” Arongera ati: “ko mutansubiza se kiriya kilo ni inyama?”.

Rimwe abanyeshuri barasakuje cyane mbere y’uko mwalimu aza nuko akihagera biramubabaza niko guhita ababwira yuko agiye kubabaza kandi uwo binanira akaza kumuhana.
Nibwo yahereye ku munyeshuri wa mbere abaza umwe umwe ku giti cye agira atya:

Mwalimu : ukunda uwuhe mucuranzi wo mu rwanda?
Umunyeshuri : Sibomana Athanase
Mwalimu : umukundira iki?
Umunyeshuri : indirimbo ye y'impaca
Mwalimu : igikombe cy'isi kizaba ryari ?
Umunyeshuri : muri 2014
Mwalimu : kizabera he?
Umunyeshuri : korea no muri japan
Mwalimu : Yezu Kristu ni umwana w'Imana koko?
Umunyeshuri : Bamwe bavuga yego! cyangwa oya! ariko jyewe simbyemeza kuko nta science ibyemeza!!
Mwalimu : Ngaho sohoka ubwire undi yinjire
Umunyeshuri : Murakoze.

Mu gihe mwalimu yarimo abaza abandi, umwe mu banyeshuri bagira akageso ko gukopera niko kuza yegera wa wundi wari umaze kubazwa ati : sha wambabariye ukambwira uko byifashe?(ibyo babajije) nuko wa munyeshuri mugenzi we aratangira ati : ikbazo cya 1, ni...! wa wundi wumuswa ati : oya! wimbwira ibibazo ahubwo mbwira ibisubizo gusa!
mugenzi we ati : icya 1 ni Impaca
icya 2 ni 2014
icya 3 ni korea nu muri japan
icya 4 ni bamwe bavuga yego cyangwa oya ariko jyewe simbyemeza kuko nta science ibyemeza.


Nuko kera kabaye wa munyeshuri w’umuswa arashyirwa agerwaho, ubwo yari yafashe mu mutwe ibyo ari busubize. nuko mwalimu atangira kumubaza agira ati:
Mwalimu : Niko sha harya so yitwa nde?
Umunyeshuri : Impaca!
Mwalimu : !! nonese wavutse ryari ?
Umunyeshuri : 2014
Mwalimu : huuum! wavukiye he?
Umunyeshuri : korea no muri japan
Mwalimu : ( niko kurakara agirango arimo kumukinisha!) ariko sha! uziko mfite uburenganzira bwo ku kwirukana?
Umunyeshuri : bamwe bavuga yego cyangwa oya ariko jyewe simbyemeza kuko nta science ibyemeza!!!

  • umugabo yakubise undi urushyi nuko ajya kumurega bageze mu rukiko baramubaza bati: byagenze bite?
    nuko arongera akubita wa mugabo urushyi! ati : ni uku byagenze!!

  • umuganga wari mushya mu kigo cy'indera yagize atya agirango abaganirize niko gutangira abibwira ati: ubu nijye mu dogiteri wanyu mushya!abasazi niko kumuseka bati: nuko bataragutera cya gishinge sha! natwe harimo abaje biyita ba Yezu Kristo!!

  • imbeba yahanutse ku gisenge igwa ku ishyiga iravuga iti: asiki wee!! nanga ko ibyaha bihora byandaritse!!

  • impyisi yagiye kwa padiri kwaka penetensiya nuko irondogora ibyaha byayo, padiri mugihe arimo kuyicira ikiru haba hanyuzeho ihene. impyisi iti: nyabuna ngirira vuba dore zirimo ziranshika!!

  • umusaza yabwiye umwuzukuru we ati: mwana wajye mbabajwe nuko ngiye gupfa ntabonye ubukwe bwawe!!umwana ati: ntibikubabaze kuko najye sinabonye ubwawe!!

  • umugore yarafite umugabo umutesha umutwe cyane!utaha burigihe yasinze,nuko umwana we aza kumwegera aramubaza ati: ariko mama kuki washatse papa utangishije inama!!
  • Ababyeyi bibarutse umukobwa nuko amaze gukura,kuba inkumi abasore baramushuka bamutera inda yindaro! iwabo babimenye baramutonganya cyane bati: "Niko wacyontazi we urabona ukuntu udusebeje?ubundi se baguteye iyo nda ureba he?" umukobwa niko kubasubiza ati: bayinteye ndeba kuri plafond!!

  • Abasazi babiri barimo bigendera munzira nuko umwe atoragura akabuye abaza undi ati:"fora ntoye iki?" undi ati:"ni akamodoka" undi nawe ati :"sha nuko ngatoye wakabonye!!"

  • Umunsi umwe abasazi bagiye inama yo kuzatoroka indera , nuko batangira kwitoza uburyo bazasimbuka igipangu gihari. Kera kabaye umunsi bari bapanze wo gusimbuka uba urageze. Bageze hamwe bajyaga basimbukira basanga igipangu bagisenye!bahita bavuga bati: "apu! twisubirireyo batuvumbuye!"

  • Umugabo yavuye iyi cyaro afite inkoko arimo agurisha, nuko ageze i kigali bamubaza igiciro arabasubiza, bamuhaye make kuyo ashaka arabasubiza ati : navuye murugo nganga!! none ' n'ubu ndaganze!!

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya