Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’AMATEGEKO Y’UMUHANDA I

  1. SOBANURA AMAGAMBO AKURIKIRA :

1) Inzira nyabagendwa.Ing.2

R/Ni imbago zose z’imihanda minini, amabarabara, aho abantu nyamwinshi bahurira, aho imodoka nyinshi zihagarara, inzira n’utuyira two ku muhanda, ibiraro, ibyombo, muri rusange imihanda nyabagendwa igendwamo ku butaka.

2) Umuhanda.

Ni igice cy’inzira nyabagerwa kinyurwamo n’ibinyabiziga ikaba yagira imihanda myinshi.

3) Inzira y’ibinyabiziga.

Ni umuhanda n’inzira ziwukikije.

4) Igisate cy’umuhanda.

Kimwe mu bisate bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo.

5) Agahanda k’amagare.

Igice cy’inzira nyabagerwa cyahariwe amagare na velomoteri kigaragazwa n’ikimenyetso cyabigenewe.

6) Isangano.

Ahantu hose imihanda ihurira

7) Inkomane.

Aho umuhanda wisukira mu wundi.

8) Akayira.

Inzira ifunganye yagenewe abanyamaguru, ibinyabiziga by’ibiziga bibiri.

9) Inzira y’igitaka.

Inzira nyabagerwa yagutse ariko itanyurwamo n’ibiziga bibiri.

10) Urusisiro.

Ahantu hari amazu yegeranye cg afatanye.

11) Umuyobozi.

Ni umuntu wese utwaye ikinyabiziga cg uyobora mu nzira nyabagerwa inyamaswa cg amatungo.

12) Umukozi ubifitiye ububasha.

Umukozi wambaye mu buryo bugarara imyenda iranga imirimo ashinzwe.

13) Ikinyabiziga.

Igikoresho cyose gikoreshwa mu gutwara ibintu n’abantu ku butaka, igihingishwa, gikoreshwa mu nganda n’ahandi.

14) Ikinyamitende.

Ikinyabiziga cyose kigendeshwa n’ingufu z’abantu nk’igare,…

15) Igare.

Ikinyamitende cyose cy’ibiziga bibiri

16) Velomoteri.

Ikinyabiziga gifite ibiziga bibiri kandi gifite moteri itarengeje imbaraga za KvA 4 n’umuvuduko ntarengwa ukaba 60km/h

17) Ipikipiki.

Ikinyabiziga cyose cy’ibiziga bibiri gifite moteri ukuyemo za velomoteri.

18) Ikinyamitende itatu cg ine.

Ibinyabiziga bifite moteri itarengeje KvA15

19) Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri.

Ikinyabiziga cyose gifite moteri kandi kigendeshwa gusa n’ibikigize.

20) Imodoka.

Ikinyabiziga cyose kigendeshwa na moteri uretse za velomoteri, amapikipiki, imashini zihinga cg zikurura izindi.

21) Romoroki.

Ikinyabiziga cyose cyagenewe gukururwa.

22) Makuzungu.

R/ Ni romoroki iyo ariyo yose ifatishwa ku kinyabiziga gikurura.

23) Romoroki ntoya.

R/ Romoroki ifite ibiro bitarenga 750

24) Ibinyabiziga bikomatanye cg ibinyabiziga bikururana.

R/ Ibinyabiziga bikomatanye bigenda nkaho ari kimwe.

25) Ikinyabiziga gifanije.

R/ Ni ikinyabiziga gikomatanye kimwe ari ikinyabiziga ikindi ari makuzungu

26) Ikinyabiziga gikururana kabiri.

R/ Ikinyabiziga gifatanije n’ikindi ari makuzungu.

27) Uburemere bwite

R/ Uburemere bw’ikidapakiye.

28) Uburemere bwikorewe

R/ Uburemere bwite hongewemo uburemere bw’imizigo.

29) Uburemere ntaregwa bwemewe

R/Uburemere bugendanwa.

30) Guhagarara umwanya munini

R/ Igihe kiruta igihe ikinyabiziga giharara hinjiramo abantu cg ibintu.

31) Guhagarara umwanya muto.

R/Igihe ikinyabiziga giharara kugira ngo abantu bajyemo cg ibintu bijyemo.

32) Akagarura rumuri. Ing.2(30)

R/ Akantu karabagirana gasubiza urumuri ku kirwohereje.

33) Ikinyabiziga ndakumirwa

R/ Ibinyabiziga by’abapolisi, Ibizimya inkongi, Ibitwara abarwayi, aho bijya bigiye gutabara birangwa n’intabaza irabagira cg irangurura amajwi.

34) Amatara y’urugendo. Ing.2(32)

R/Amatara y’ikinyabiziga amurika imbere mu muhanda mu ntera ndende

35) Amatara yo kubisikana .Ing.2(33)

R/ Amatara y’ikinyabiziga amurika inzira nyabagerwa atagobye guhuma ibinyabiziga bituruka imbere.

36) Amatara ndangambere. Ing2(34)

R/ Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.

37) Amatara ndanganyuma. Ing.2(35)

R/ Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe inyuma.

38) Amatara kamena-bihu y’imbere.Ing.2(36)

R/ Amatara y’ikinyabiziga abonesha neza imbere yacyo mu gihe cy’igihu, cy’imvura nyinshi, cy’urubura cg cy’umukungugu.

39) Amatara kamena-bihu y’inyuma.Ing.2(37)

R/ Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi yerekana ubugari bwacyo uburebeye inyuma, mu gihe cy’ibihu, cy’urubura cg mu bihe by’umukungugu.

40) Amatara yo kubisikana..Ing.2(33)

R/ Amatara magufi.

41) Amatara yo gusubira inyuma.Ing.2(38)

R/ Amatara abonesha inzira inyuma y’ikinyabiziga, akereka n’abandi ko icyo kinyabiziga kiri gusubira inyuma.

42) Itara ndangacyerekezo. Ing.2(39)

R/ Cg ikinnyoteri, Itara ry’ikinyabiziga ryereka abandi bagenzi ko ikinyabiziga gishaka gukata.

43) Itara rishakisha. Ing.2(40)

R/ Itara rihindukizwa rishobora kureba ikintu kiri no mu mpande zacyo.

44) Itara ndangamubyimba. Ing.2(41)

R/ Itara ndangaburumbarare, itara ry’ikinyabiziga ryerekana ubugari bw’ikinyabiziga haba inyuma cg imbere.

45) Ubuso bubonesha. Ing.2(42)

R/ Ubuso busohokana urumuri, cg ubuso burabagiranamo urumuri ku tugarurarumuri.

46) Itara ry’umuhondo. Ing.2(43)

R/ Umuhondo wiganje, cg usa n’icunga rihishije cg umuhondo wiganje.

47) Ukuboko kuzamuye k’umukozi ubifitiye ububasha kuvuga iki ?

R/ Kuvuga ko umugenzi wese agomba guhagarara keretse uwageze mu masangano ugomba guhita ahava.

48) Ukuboko cg amaboko atambitse ategeka iki ?Ing.5(2b)

R/ Hategekwa guhagarara abaturuka mu cyerekezo gisanganya amaboko arambuye.

49) Kuzunguza intambike itara ritukura bivuga iki ?

R/ Hahagarara abo iryo tara rireba.

B.

50) Vuga batanu mu bakozi babifitiye ububasha.Ing.3

R/ Ba ofosiye na ba suzofiye bo muri polisi y’igihugu bari mu kazi.

Ba kaporali na abapolisi bo muri Polisi y’igihugu igihe bari mu kazi.

Abapolisi bo mu mutwe ushinzwe umutekano mu muhanda.

Abakozi bo mu biro by’amateme.

Abakozi ba gasutamo.

Abakozi bo mu biro by’imisoro.

Abakozi b’ikigo cy’ubucyerarugendo.

Abakozi bo mu biro bya Ministeri ishinzwe gutwara ibintu n’ibintu babiherewe uburenganzira na Ministiri w’ubutabera.

51) Vuga ibintu bitanu umugenzi wese uguweho n’impanuka asabwa ?Ing.4

R/ Guhita ahagarara niba bishoboka.

Gukora uko ashoboye kugirango badahungabanya uburyo bwo kugendera mu muhanda.

Kwirinda guhindura ibimenyetso,

Kumenyesha no gutumaho abubahiriza amahoro bari hafi aho.

52) Ni ryari umuyobozi wese ategetswe kugaragaza umwirondoro we ? Ing.4(4)

R/ Iyo abandi bantu bahuye n’impanuka babimusabye.

53) Ni ryari umuyobozi agomba guhita akuraho ikinyabiziga cye gihagaze umwanya munini cg muto ?

R/Ni igihe abisabwe n’umukozi ubifitiye ububasha.

54) Ni ryari umugenzi wese agomba kubahiriza ibimenyetso byashyiriweho gutunganya uburyo bwo kugenda mu muhanda ?Ing.5(5)

R/ Igihe bitunganijwe neza kandi bigaragara bihagije.

55) Ibitegekwa birusha ibindi gukomera ni ibihe ?Ing.5(6)

R/ Ni ibitegekwa n’abakozi babifitiye ubushobozi.

56) Vuga ikintu utagomba kwibagirwa igihe ugiye gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteri?Ing.6(1)

R/ Ni uruhushya rwo gutwara icyo kinyabiziga.

56) Sobanura kandi uvuge abagomba impushya zikurikira :Ing.6(2)

a) Urwego A : Amapikipiki n’ibinyamitende itatu biriho cg bidafite intebe ku ruhande. Imyaka 18

b) Urwego B : Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya 8 ntarengwa habariwemo n’uw’umuyobozi. Imyaka 18

Imodoka zagenewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni 5

Ibinyamitende ine bifite moteri.Imyaka 18

c) Urwego C: Imodoka zagenewe gutwara ibintu bifite uburemere bwemewe burenga toni 5.Imyaka 20

d) Urwego D: Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irenga 8 hatabariwemo umwanya w’umuyobozi. Imyaka 20

e) Urwego E. Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri mu rwego rwa B, C, D. Imyaka 20

f) Urwego F: Ibinyabiziga bidasanzwe (imashini zihinga, ...) Imyaka 18

57) Izindi modoka zitaboneka muri izi nzego zibarirwa mu ruhe rwego ?

R/ Ni mu rwego rwa B.Ing.6(3)

58) Ni ryari uruhushya rw’ibinyabiziga rutangwa burundu ?Ing.6(4)

R/ Ni igihe ubazwa azi amategeko y’umuhanda n’igihe ubazwa azi bihagije gutwara ikinyabiziga cyo mu rwego asabira uruhushya rwo gutwara.

59) Uruhushya rw’agateganyo rufite agaciro ku zihe nzego ?

R/ Rufite agaciro ku nzego zose.

60) Ni ryari ufite uruhushya rw’agateganyo ashobora gutwara ikinyabiziga ?

R/ Ni igihe ari kumwe n’umuyobozi ufite uruhushya rwo gutwara icyo kinyabiziga.

61) Vuga ikintu kiranga ikinyabiziga kigirwaho.

R/ kirangwa n’inyuguti ya L yanditswe mu ibara ry’ubururu kandi n’uburebure butari hasi ya 15cm. Cg icyapa cy’umweru cyanditsweho « Auto-Ecole ».

62) Iyo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutakaye rusimburwa n’iki ?Ing.6(6)

R/ Rusimburwa n’inyandiko yarwo mu minsi itarenga 15.

63) Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwimwa cg rwamburwa nde ?

R/ Abantu barwaye amaso ku buryo bitakosorwa n’indorerwamo.

Abantu batumva n’izindi ndwara zabuza ingingo gukora neza.Ing.6(8)

64) Iyo rwambuwe rwamburwa na nde kandi bigenda gute ?

R/ Rwamburwa na Prokireri wa Repubulika abonye icyemezo cya muganga wa Leta.Ing.6(8)

65) Ni bande batagomba kugendana impushya zatangiwe mu Rwanda?Ing.6(9)

R/ Abantu bataramara umwaka mu Rwanda ariko bafite uruhushya mva mahanga rwemewe.

66) Vuga ibintu bitanu bishobora kubangamira uburyo kugendera mu muhanda.Ing.8

R/ Kujugunya, kurunda, gusiga cg kugusha ibintu ibyo aribyo byose, nk’ibisate by’ibirahure, mazutu, lisansi, gazi, n’amavuta, kuka ibyotsi cg ikindi kintu cy’inkomyi.

67) Uku kubangamira umuhanda byemerewe nde kandi ryari?

R/ Byemerewe ku bakozi b’imirimo ya Leta cg se abandi bantu bikorera babiherwe uruhushya.

68) Ni iki umuyobozi agomba gukora igihe aguweho n’impanuka? Ing.8(2)

R/ Guhita atunganya umuhanda kugira ngo arinde impanuka ishobora guterwa na we yabinanirwa bigakorwa n’umuherekeje.

69) Iyo umuyobozi atabishoboye bikorwa nande?

R/ Bikorwa n’umuherekeje.

70) Vuga ibintu bitanu byonona inzira nyabagerwa?Ing.8(3)

R/ Kuvanaho, kwimura, guhirika cg gusenya imbago, ibimenyetso cg ibyapa biyiteyeho cg biyubatseho.

71) Umuyobozi agomba gukora iki kugira ngo atangiza umuhanda?

R/ Kugabanya ibitwawe cg kunyura undi muhanda.

72) Umuyobozi ufite imyaka ikurikira yemerewe iki?

a) Imyaka 20: Urwego rwa C,D,E,F

b) Imyaka 18: Amapikipiki n’ibinyamitende itatu bifite moteri.A,B

c) Imyaka 15: Velomoteri.

d) Imyaka 14:Inyamaswa zikurura cg zigerwaho.

e) Imyaka 12:Abayobozi b’amatungo.

73) Ni uruhe ruhande rugomba kugendwamo mu muhanda? Ni ryari agomba kwegera inkombe y’iburyo?

R/ Ni uruhande rw’iburyo. Agomba kwegera cyane uruhande rw’iburyo igihe agiye guhura n’undi cg undi agiye kumunyuraho.

74) Inyamaswa zigenda mu muhanda zigendeshwa ku yihe nkombe?

R/ Zigendeshwa ku nkombe y’uruhande rw’iburyo.

75) Ku muhanda ugabanyijemo ibisate bine bigendwamo gute?

R/ Umuyobozi agomba kugenda muri kimwe mu bisate bibiri by’iburyo.

76) Ni ryari byemewe kugenda ku mirongo ibangikanye?

R/ Igihe umuhanda ugendwamo mu cyerekezo kimwe.

77) Umuyobozi ugenda mu muhanda abujijwe kurengera iki?Ing.13(1)

R/ Kurengera inzira y’abanyamaguru.

78) Ni ikihe kinyabiziga kibujijwe gukomeza kugenzwa mu muhanda? Ing.13(2)

R/ Igihe ikinyabiziga kirengeje metero 4 z’ubuhagarike habariwemo n’ibyikorewe.

79) Hasigwa ubugari bungana iki iyo umuyobozi anyuze ku nkomyi?Ing.14

R/ Hasigwa metero imwe.

80) Iyo bidashobotse umuyobozi agendera ku wuhe muvuduko?

R/ 5km/h

81) Umuyobozi wese ugiye kugera mu nkomane akora iki?

R/ Agomba kugabanya umuvuduko byaba ngombwa akerekana ikimenyetso cy’uko ahageze.

82) Umuyobozi wese uvuye mu nzira nyabagerwa ifite ibyerekezo bibiri akaba ashaka kwinjira mu yindi ategetswe iki? Ing.15(2)

R/ Areka ibindi biyigendamo bigatambuka.

83) Umuyobozi wese uvuye mu muhanda utarimo kaburimbo ategetswe iki?

R/ Ategetswe kureka abagenda mu muhanda urimo kaburimbo bagatambuka.

84) Umuyobozi wese uvuye mu kayira cg mu nzira y’igitaka ategetswe iki?

R/ Ategetswe kureka abandi bagatambuka.

85) Umuyobozi wese uvuye ahantu hahana imbibi n’inzira nyabagerwa ategetswe iki?

R/ Ategetswe kureka abayigendamo bagatambuka.

86) Umuyobozi ategetswe kureka binyabiziga bituruka mu kuhe kuboko gutambuka?Ing.16

R/ Mu kuboko kw’iburyo.

87) Amategeko yo gutambuka mbere yerekanwa n’ibihe byapa?

R/ Ibimenyetso by’amatara n’ibindi byapa B1, B2b na A22

88) Umuyobozi ugiye kugera mu masangano aho agomba kuzenguruka asabwa iki?Ing.16(2)

R/ Asabwa kureka abayigezemo bakabanza bakavamo.

89) Umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro asabwa iki?

R/ Agomba guhita avamo adategereje ko yemererwa ntawe abangamiye.

90) Umuyobozi wese ushaka kugira aho agana asabwa iki?Ing.17

R/ Asabwa kubanza kumenya ko ntawe ari bubere inkomyi.

91) Mbere yo gukata cg kujya ku ruhande rw’umuhanda umuyobozi asabwa iki?Ing.17

R/ Agomba mbere y’igihe kubigaragaza akoresheje amatara ndanga cyerekezo cg agakoresha ukuboko.

92) Ni ryari ikimenyetso cyatanzwe kirekeraho gutangwa?

R/ Iyo imiyoborere irangiye.

93) Abayobozi b’ibindi binyabiziga basabwa iki igihe bahuye n’ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe?Ing.18

R/ Kugenda buhoro, byaba ngombwa bagahagarara akanya gato.

94) Kubisikana bikorerwa he? Ing.20

R/ Bikorerwa iburyo.

95) Umuyobozi wese ubisikana n’undi asabwa iki? Ing.20(2)

R/ Asabwa gusiga umwanya uhagije ibumoso bwe.

96) Iyo ubugari bw’umuhanda budahagije ibisikanwa rikorwa rite?Ing.2(3)

R/ Abayobozi basabwa koroherana.

97) Iyo umuhanda ucuramye cyane, aho ibisikana ridashoboka cg riruhije, bigenda bite?Ing.20(5)

R/ Umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka ashyira ku ruhande ikinyabiziga cye, Iyo hagomba kugira abasubira inyuma, ni abatwaye ibinyabiziga bidakomatanye basubira inyuma, cg abatwaye ibinyabiziga bitwaye ibintu bihuye n’ibitwarira abantu hamwe.

98) Ni abahe bayobozi bagomba guhagarara? Ni abahe bayobozi bagomba gusubira inyuma?Idem Q.97

99) Kunyuranaho bikorerwa mu ruhe ruhande?Ing.21

R/ Bikorerwa mu ruhande rw’ibumoso.

100) Ni ryari kunyuranaho bishobora gukorerwa iburyo?Ing.21

R/ Igihe uwo ushaka kunyuraho yagaragaje ko ashaka gukatira ibumoso ndetse yabitangiye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya