IBIBAZO KU IBYAPA
SHUSHANYA
- Icyapa cy’ ikoni ry’ibumoso. A,1
- Icyapa cy’ikoni ry’iburyo. A,1
- Icyapa cy’uruhererekane rw’amakoni irya mbere riri ibumoso. A1
- Icyapa cy’uruhererekane rw’amakoni irya mbere riri iburyo. A1
- Akamanuko gashobora guteza ibyago.A2
- Akazamuko gashinze cyane. A3
- Ifungana ry’umuhanda.A4
- Ifungana ry’umuhanda n’akayira gasatira umuhanda ibumoso.A4
- Ifungana ry’umuhanda bitewe n’akayira gasatira umuhanda iburyo.A4
- Uguhinguka ku mwaro cg ku nkombe. A5
- Umuhanda utaringaniye. A6
- Umuhanda unyerera.A7
- Utubuye dutaruka mu muhanda.A8
- Akayira k’abanyamaguru.A10
- Amabuye ahanuka.A9
- Abana bavuye kwiga cg gukina.A11
- Aho abanyamagare bahingukiraA12
- Akayira k’amatungo.A13
- Akayira k’inyamaswa.A14
- Ahegereye igice cy’umuhanda gikorwamo imirimo.A15
- Ibimenyetso bimurika ahegereye akayira A16
- Ikibuga cy’indege.A17
- Umuyaga w’intambike A18
- Umuhanda ubisikanirwamo A19
- Inkomane gutambuka mbere gutambuka mbere hakurikijwe amategeko rusange. A 20
- Inkomane aho umuhanda umwe urasukira ibumoso mi mfuruka yenda kuba igororotse. A21
- Inkomane aho umuhanda umwe urasukira iburyo mi mfuruka yenda kuba igororotse. A21
- Amasangano ameze nka T A21e
- Amasangano ameze nka Y A21f
- Uruhererekane rw’inkomane.A21g et A21h
- Ahegereye inkomane aho guhagarara akanya gato ari itegeko.A24
- Aho banyura bazengurutse.A25
- Ahegereye amasangano y’inzira nyabagerwa n’inzira ya gare ya moshi ibambiye. A26
- Ahegereye amasangano y’inzira nyabagerwa n’inzira ya gare ya moshi itabambiye.A27
- Ahegereye amasangano n’inzira ya gare ya moshi. A28a, A28b, A28c
- Ibyago bidasobanuye ukundi. A29
- Icyago cg aho baba bayobereza umuhanda. A30 et A31
- Tanga inzira. B1
- Hagarara akanya gato. B2
- Umuhanda batambukamo mbere. B3
- Iherezo ryo gutambuka mbere. B4
- Gutambuka mbere kw’ibinyabiziga biturutse aho ujya. B5
- Gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere. B6
- Inkomane y’inzira nyabagerwa n’inzira ya Gare ya moshi. B7a et B7b
- Ntihanyurwa. C1
- Ntihanyurwa mu byerekezo byombi.C2a
- Ntihanyurwa n’abandi uretse abahatuye. C2b
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bimwe na bimwe cg abagenzi bamwe na bamwe. C3a kugeza C3j
- Ntihanyurwa n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose gifite moteri uretse amapikipiki adafite akanyamitende ko ku ruhande ndetse na velomoteri. C3a
- Ntihanyurwa n’amapikipiki. C3b
- Ntihanyurwa n’ibinyamitende. C3c
- Ntihanyurwa na za velomoteri.C3d
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bigenewe gutwara ibicuruzwa. C3e
- Ntihanyurwa n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose gikurura romoroki itari makuzungu cg romoroki ifite umutambiko umwe. C3f
- Ntihanyurwa n’abanyamaguru. C3g
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bikururwa n’inyamaswa. C3h
- Ntihanyurwa n’utunyamitwaro dusunikwa. C3i
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bihinga bifite moteri. C3k
- Ntihanyurwa n’amoko menshi y’ibinyabiziga. C4a na C4b
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bifite ubugari burenze urugero rwerekanwe. C5
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bifite uburebure bugaragazwa muri metero.C6
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bifite uburemere bugaragazwa muri toni.C7
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bifite uburemere ku mutambiko burenze ubwerekanwa muri toni.C8
- Ntihanyurwa n’ibinyabiziga cg ibinyabiziga bikomatanye bifite uburebure habariwemo n’imitwaro burenze urugero rwerekanwe muri metero.C9
- Birabujijwe ko ibinyabiziga bigenda bidasize hagati yabyo intera yerekanywe muri metero.C10
- Birabujijwe gukata werekeza aho akarangacyerekezo kerekana.C11a et C11b
- Birabujijwe guhindukira.C12
- Birabujijwe guca ku binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko ku ruhande.C13a
- Birabujijwe kunyura ku kindi kinyabiziga.C13b
- Umuvuduko ntarengwa.C14
- Birabujijwe kuvuza amahoni.C15
- Birabujijwe gutambuka udahagaze umwanya muto. C16
- Iherezo ry’ibibuzwa byose mu karere ku binyabiziga bigenda.C17a
- Iherezo ry’ibuzwa ry’umuvuduko.C17b
- Iherezo ry’ibuzwa kunyuranaho.C17c
- Birabujijwe guhagarara umwanya munini.C18
- Birabujijwe guhagarara umwanya munini cg umuto.C19
- Birabujijwe guhagarara umwanya munini mu minsi cuni n’itanu ya mbere y’ukwezi.C20a et C2b
- Ibyapa byibura bitatu by’inyongera. F3a, F3b, F3c
- Icyerekezo gitegetswe. D1
- Uguhigama (gutanga umwanya ngo abandi bahite) D1c
- Ugukikira ibitegetswe.D2
- Inkomane banyuramo bazengurutse. D3
- Inzira y’ibinyamitende itegetswe.D4
- Inzira y’abanyamaguru.D5
- Inzira y’abanyamafarashi itegetswe. D6
- Inzira y’amatungo itegetswe. D7
- Umuvuduko muto ntarengwa utegetswe. D8
- Iherezo ry’umuvuduko muto.D9
- Kumenyesha mbere icyerekezo. E1a
- Umuhanda udakomeza. E2a, E2b
- Inzira igomba kunyurwamo. E3
- Umwanya mu muhanda bitewe icyerekezo umugenzi ashaka gufata imbere mu nkomane. E4
- Icyerekezo cy’akarere.E5a, E5b
- Kuyobya umuhanda. E5c
- Ikibuga cy’indege. E6
- Ikibanza cy’ingando. E7
- Icumbi ry'urubyiruko. E8
99. Kwinjira mu mudugudu. E9
- Iherezo ry’umudugudu. E10
- Inzira y’abanyamaguru aho itangirira. E11
- Ibitaro. E12
- Icyerekezo kimwe. E13a
- Inzira idakomeza. E14
- Umuhanda uromboreje w’ibice byinshi.E15
- Iherezo ry’umuhanda uromboreje. E16
- Umuhanda ugenewe imodoka. E17
- Iherezo ry’umuhanda ugenewe imodoka. E18
- Aho otobis zihagarara.E19
- Aho amatagisi ahagarara. E19bis
- Parking.E20
- Amabwiriza yihariye (uburyo bwo kugendera ku byambu cg ku kibuga cy’indege).E21
- Intera iri hagati y’icyapa n’intangiriro y’ahantu hatera ibyago.F1
- Uburebure bw’igice cyatera ibyago.F2
- Kwerekana ahabujijwe guhagarara umwanya munini. F3a kugeza F3c
- Ikintu ngoboka. F5
- Ahari ubutabazi. F6
- Aho bagobokera ibinyabiziga. F7
- Ahari telefoni. F8
- Ahari lisansi na Mazutu. F9
- Hoteli cg icumbi ry’abangenzi. F10
- Aho bafatira ifunguro. F11
- Urunywero cg urusamuriro. F12
- Ahateganyirijwe ururiro rw’abahisi. F13
- Aho bahagurukira batembera. F14
- Ikibanza cy’ingando. F15
- Ikibanza cy’abantu bagendera ku nyamaswa. F16
- Ikibanza cy’ingando cg abantu benshi bagendera ku nyamaswa. F17
- Icumbi ry’urubyiruko. F18
Sem comentários:
Enviar um comentário