Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

IBIBAZO N’IBISUBIZO KU BIJYANYE N’AMATEGEKO Y’UMUHANDA II

101) Vuga ibintu bine umuyobozi agomba kwiringira mbere yo kunyura ku wundi?Ing21(2)

R/ Agomba kwiringira:

Ko uwagiye kunyuraho na we atatangiye kunyura ku wundi cg atagiye gukatira ibumoso,

Ko nta wundi muyobozi watangiye kumunyuraho,

Ko igisate cy’umuhanda agiye kunyuramo kitarimo inkomyi,

Ko ashobora kugaruka mu muhanda atabangamiye mugenzi we, Kandi agomba kwerekana igikorwa agiye gukora.

102) Umuyobozi ushaka kunyuranaho asiga intera ingana iki yitaza mugenzi we?Ing.21(3)

R/ Agomba gusiga umwanya uhagije ntujye munsi ya 50cm na 1m igihe agiye kunyura ku banyamaguru cg ku nyamaswa.

103) Umuyobozi wese ugenda mu muhanda ashaka kunyuranaho igihe ubugari bwawo budahagije ashobora kunyura he? Ing.21(6)

R/ Ashobora kunyura mu nzira y’abanyamaguru amaze kwiringira ko ntawe ari buteze inkomyi.

104) Umuyobozi ubonye ko hari undi ushaka kumunyuraho asabwa iki?Ing.21(6)

R/ Yegera ku buryo bushoboka bwose kwegera inkombe y’iburyo kandi akagabanya n’umuvuduko.

105) Ni ryari umuyobozi asabwa kugenda buhoro byaba ngombwa agahagarara? Ing.21(6)

R/ Iyo hari undi uri kumunyuraho kandi umuhanda ari muto anamurusha umuvuduko.

106) Umuyobozi ufite ikinyabiziga kirenga m 8 asabwa iki iyo abonye ko hari undi ugiye kumunyuraho?Ing.21(6)

R/ Agomba kwerekana ko yabonye ko ugiye kumunyuraho.

107) Umuyobozi w’ikinyabiziga cyari gihageze asabwa iki mbere yo kongera kugenda?

R/ Arabanza akareka ibinyabiziga bigiye kumunyuraho bigahita cg ibigiye guhura nabyo bigahita.

108) Ni ryari kunyuranaho ibumoso bibujijwe?Ing.22(2)

R/ Iyo uwo ugiye kunyuraho yerekanye ko agiye gukatira ibumoso.

109) Kunyura ku binyabiziga bindi uretse icy’ibiziga bibiri bibujijwe ahantu hari ikihe cyapa?

R/ Dessin C13a

110) Ni ryari umuhanda ushobora kugirwa icyerekezo kimwe?Ing.23(1)

R/ Igihe bifuza kongera umutekano mu muhanda.

111) Icyerekezo kimwe gishyirwaho nande?

R/ Umukuru w’intara, haba ari mu gihugu cyose bigakorwa na Ministiri ushinzwe imirimo ya Leta.

112) Umuyobozi wese ushaka gukata , kuva mu muhanda cg guhagarika ikinyabiziga cye ibumoso ategetswe iki?Ing.23(1)

R/ Agomba kugaragaza icyo ashaka gukora mbere.

113) Iyo akatira iburyo abigenza ate Ing.23(1a)

R/ Iyo ashaka gukatira iburyo yegera uko bishobotse kose iburyo bw’umuhanda kandi akagabanya umuvuduko, kandi na none ashobora kwegera ibumoso igihe abonye aribyo byamworohera ariko abonye ko ntawatangiye kumunyuraho.

114) Iyo akatira ibumoso abigenza ate?Ing.23(1b)

R/ Yegera uko bishobotse kose umurongo ugabanya umuhanda mo ibice bibiri mu burebure ariko atawugiye hejuru, kandi akagabanya umuvuduko, iyo ari umuhanda ufite icyerekezo kimwe yegera ibumoso.

115) Mu guhindura icyerekezo umuyobozi asabwa ibiki? Asabwa kureka hagahita bande?Ing.23(3)

R/ Agomba kubigira abanje kugabanya umuvuduko.

Kandi agomba kureka ibinyabiziga n’abanyamaguru bari mu muhanda avuyemo bagahita. Nanone kandi areka abanyamaguru bashaka kwambuka bakabanza bakambuka yaba ari mu muhanda avuyemo cg uwajyamo.

116) Umuvuduko w’ikinyabiziga uringanizwa hakurikijwe iki?Ing.26

R/ Biterwa n’uko ahantu hameze, imimerere y’ikirere, imimerere y’ikinyabiziga cg ibyo kikoreye ndetse n’ubwinshi bw’ibigendera mu muhanda.

117) Gukacira feri cg kugabanya umuvuduko mu buryo budasanzwe byakwagiza iki?Ing.26(2)

R/ Bishobora kubangamira imigendere isanzwe y’ibindi binyabiziga.

118) Abayobozi b’ibinyabiziga bifite moteri bageze hafi y’amatungo, inyamaswa zikorera cg zigenderwaho basabwa iki?Ing.28

R/ Basabwa kugenda buhoro, bakitaza byaba ngombwa bagahagarara.

119) Erekana umuvuduko wa ngombwa ku bintu bikurikira:Ing.29

a) Amapikipiki n’imodoka zifite uburemere ntarengwa 350kg

R/ Umuvuduko wa 80km/h

b) Amavatiri y’ifasi cg amatagisi uburemere ntarengwa 3500.

R/ Umuvuduko wa 70km/h

c) Imodoka zifite uburemere ntarengwa bwa 12500 n’ibitwarira abantu hamwe.

R/ Umuvuduko wa 60km/h

d) Ibinyabiziga by’ubuhinzi.

R/ Umuvuduko wa 25km/h

Iyo ari ibinyabiziga bikomatanye ni 50km/h

120) Erekana umuvuduko wo mu nsisiro ku modoka zagenewe gutwara abantu.

R/Imodoka zidashobora kurenza toni 5 n’izitwarira abantu hamwe ni umuvuduko wa 50km/h.

121) Ibindi binyabiziga byose.Ing.29

R/ Ibindi ni 40km/h.

122) Imizigo y’ikinyabiziga igomba gupangwa hakurikijwe iki? Ing.60

R/ Ku buryo idashobora kubangamira uburyo bwo kugendera mu muhanda busanzwe. Kubuza kubona neza imbere umuyobozi cg inyuma, gukingiriza amatara cg ibimenyetso by’ikinyabiziga.

123) Ikinyabiziga cyose gifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga toni 5 kigomba gushyirwaho iki?Ing.29(4)

R/ Bashyiraho icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa w’icyo kinyabiziga.

124) Icyapa gishyirwa ku kinyabiziga kirengeje toni 5 gishyirwa he kandi kiba kumeze gite?Ing.29(5)

R/ Icyo cyapa kigomba gushyirwa inyuma mu ruhande rw’iburyo, kigira ubugari bwa 21cm kandi umuzenguruko ugomba kuba utukura.

125) Ku binyabiziga by’ingabo z’igihugu ikimenyetso kiranga umuvuduko gishyirwa he?Ing.29(6)

Gishyirwa inyuma ku ruhande rw’iburyo kimwe n’ikimaze kuvugwa.

126) Ni iyihe Ministeri ishinzwe gushyiraho imivuduko ntarengwa?Ing.30

R/ Ni Ministeri ishinzwe imirimo ya Leta.

127) Ni umwanya ungana iki usigwa hagati y’ibinyabiziga bikurikiranye? Kuki? Ing.31

R/ Ni intera yitaje kandi ihagije.

128) Ku binyabiziga bikomatanye basiga umwanya ungana iki? Kuki?

R/ Agomba gusiga umwanya uhagije keretse igihe agiye kukinyuraho.

129) Ni ryari gusiga umwanya uhagije hagati y’ibinyabiziga bikurikiranye atari ngombwa? Ing.31(3)

R/ Ni igihe kunyuranaho bibujijwe cg se igihe mu muhanda harimo ibinyabiziga byinshi.

130) Ikinyabiziga cg inyamaswa bihagaze umwanya muto cg munini biba biri mu ruhe ruhande? Ing.32

R/ bigomba kuba biri mu ruhande rw’iburyo cg se bikaba ibumoso igihe umuhanda ufite icyerekezo kimwe.

131) Ni ryari bishobora kuba mu rundi ruhande?

R/ Ni igihe umuhanda ufite icyerekezo kimwe.

132) Ibinyabiziga bihagaze mu muhanda umwanya muto bihagarara bite? Kandi hehe?Ing.32(2)

R/ Bigomba gutonda umurongo bikurikiranye ku nkombe y’umuhanda.

133) Igihe ntarengwa cyo guhagarika ikinyabiziga mu nzira nyabagerwa kingana iki?Ing.32(3)

R/ Ni iminsi 7.

134) Ni iki umuyobozi agomba kwiringira mbere yo gusiga ikinyabiziga cye cg inyamaswa ze?Ing.32(4)

R/ Agomba kwiringira ko icyo kinyabiziga cye kitaza guteza impanuka kandi akiringira ko kitaza gukoreshwa n’undi.

135) Mbere yo gukingura umuryango w’ikinyabiziga, kuva cg kujya mu kinyabiziga ugomba kwiringira iki?Ing.32(5)

R/ Kwiringira ko utaza kubera imbogamizi abandi bagenzi bari mu nzira nyabagerwa.

136) Ni bihe binyabiziga bitari ngombwa kurangwa n’ikimenyetso igihe bihagaritswe mu muhanda?Ing.32(6)

R/ Ni velomoteri cg ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande.

137) Icyo kimenyetso kiba kiri he?Ing.32(6)

R/ Icyo kimenyetso kiba kiri ahantu hagaragarira buri wese.

138) Ni ryari biba ngombwa gushyira ku kinyabiziga ikimenyetso kikiranga igihe gihagaritswe mu muhanda? Ing.32(6)

R/ Iyo abayobozi bakigana badashobora gupfa kumenya ko kibabereye imbogamizi. Cg se ari ahantu habujijwe guhagarara.

139) Umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga bibiri bihagaze umwanya munini ku ruhande rumwe rw’umuhanda ugomba kuba ungana ute mu nsisiro? Ahatari mu nsisiro?Ing.32(7)

R/ ni 5m mu nsisiro na 20m ahatari mu nsisiro.

140) Vuga ahantu hatanu bibujijwe guhagarara umwanya muto cg munini.Ing.33

R/ Ku iteme, mu ikoni, ahari ibimenyetso bibibuzanya, munsi y’amateme, mu mpinga, mu muhanda ufite ubugari buto, hafi cyane y’ibimenyetso by’umuriro 2m, mu nzira z’abanyamaguru, mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo, mu nsisiro,...

141) Vuga ahantu hatanu ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini. Ing.33(3)

R/ Ahantu hinjirwa n’ahasohokerwa n’abantu benshi,

Imbere y’amashuri cg ahagenewe imyidagaduro,

Hafi yaho binjirira mu duhanda tujya mu bibanza byatikanye n’uwo muhanda,

Ahantu abanyamaguru banyura ngo bakikire inkomyi,

Ahantu habuza uko bagera ahateganyijwe guhararamo,

Ahatagejeje muri 1m y’ikinyabiziga gihagaze umwanya muto cg munini,

Ahatagejeje muri 15m y’ikimenyetso kerekana aho ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe bihagarara.

Mu muhanda urimo umurongo udacagaguye,

Mu muhanda wo hagati mu nzira igabanijwemo ibisate bitatu,...

142) Erekana icyapa kigaragaza ahantu umuntu atagomba guhagarara akanya . Ing.34

R/ Dessin C20a cg C20b

143) Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga adahari ikinyabiziga gikurwaho nande? Ibyangiritse birihwa nande? Ing.35

R/ Gikurwaho n’umukozi ubifitiye ububashaibyangirite bikarihwa na Leta, ariko cyaba cyari gihagaze nabi bikarihwa na nyiracyo..

144) Amatara y’intabaza agira irihe bara? Ayo matara y’intabaza akoreshwa ryari?Ing.Ing.36(1)

R/ Ibara ry’ubururu, agakoreshwa igihe ikinyabiziga kiri mu butumwa bwihutirwa.

145) Intabaza ndangurura majwi ikoreshwa gusa ryari? Ing.36

R/ Ikoreshwa gusa igihe ikinyabiziga kiri mu butumwa bwihutirwa.

146) Iyo umugenzi ari mu nzira nyabagerwa asatiriwe n’ikinyabiziga ndakumirwa akora iki? Ing.37

R/Agomba kugihigamira byaba na ngombwa agahagarara.

147) Ni ayahe mategeko ibinyabiziga ndakumirwa bisabwa kubahiriza?Ing.37

R/ Abakozi babifitiye ububasha, Ibyapa biyobora (byerakana)n’ Ibiburira)

148) Ni ibihe bimenyetso ibinyabiziga ndakumirwa bisabwa byanze bikunze kubahiriza?

R/ Ibyapa biburira n’ibyapa biyobora.

149) Imirongo yose y’ingabo n’agatsiko kose k’abanyamaguru bari mu muhanda bategetswe kugendera mu ruhe ruhande?Ing.38(1)

R/ Mu ruhande rw’iburyo.

150) Abagendera mu nzira nyabagerwa babujijwe kwata ibiki? Ing.38(2)

R/ Umurongo w’abanyeshuri bashorewe na mwarimu,

Umurongo w’abasirikare,

Uruhererekane,

151) Ni izihe nkomyi zidakurikizwa ku binyabiziga ndakumirwa?

R/ Imirongo imaze kuvugwa hejuru ku kibazo cya 151.

152) Abashaka gusiganwa mu nzira nyabagerwa basabwa iki?Ing.39

R/ Kwishingira ibyakwangirika byose

153) Uruhushya rw’amasiganwa rusabwa nde iyo amasiganwa abera mu karere kamwa? Mu ntara? Mu gihugu?

R/ Umuyobozi w’akarere, Umukuru w’intara. Ministiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.

154) Abahabwa uru ruhushya babanza kuzuza ibiki?Ing.39(3)

R/ Kugira ubwishingizi bw’ibyakwangirika byose.

155) Uburemere bwemewe bunyuzwa ku iteme bwerekanirwa hehe? N’iki? Ing.40

R/ Ubwo buremere bwerekanwa n’icyapa kiba kiri ku ntangiriro y’iryo teme ku buryo kibonwa neza.

156) Ni ubuhe buremere bwemewe ku mateme y’ibiti? Ing.40(2)

R/ Ni toni 8.

157) Ninde ushobora guhindura uburemere bunyura ku iteme ry’ibiti?

R/ Ni umukuru w’intara.

158) Iyo abayobozi begereye ibyome babigenza gute?Ing.40(3)

R/ Bahagarara ku murongo umwe bashoreranye iburyo bw’umuhanda.

159) Garagaza uko ibinyabiziga bitambuka mbere bikurikirana.Ing.40(3)

R/ Ibitwaye abarwayi,

Ibinyabiziga ndakumirwa,

Ufite icyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere,

Ibitwaye ubutumwa bwandite bifite ikimenyetso kibiranga,

Ibitwaye amatungo.

160) Ni bande basigara mu kinyabiziga iyo kigiye kwinjira mu cyome?Ing.40(4)

R/ Ni umuyobozi n’ugiherekeje.

161) Iyo imodoka igiye kwinjira mu cyome umuyobozi akora iki?Ing.40(5)

R/ Umuyobozi agomba kumanura ibirahure.

162) Ibyapa byerekana uburemere bw’ibijya mu cyome biba biri he?

R/ Biba biri ku nkombe y’icyo cyome.

163) Ku binyabiziga bikurikira erekana uko iyo biri mu nzira nyabagendwa bitagishoboye kugenda uko bigaragazwa biri nko muri metero 200 hatabona neza:Ing.42

a) Ibinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ku ruhande;

R/ Imbere n’itara rimwe ryera cg ry’umuhondo naho inyuma ni itara ritukura.

b) Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bitari velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ku ruhande;

R/ Inyuma amatara 2 atukura

c) Imodoka zikuruwe n’inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cg zigendwaho kimwe n’amatungo;

R/ Imbere itara ryera cg risa n’icunga rihishije, inyuma itara ritukura.

d) Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu ipatana imirimo;

R/ Ni amatara yavuzwe haruguru.

e) Ibindi binyabiziga bitavuzwe;

R/ Itara rimwe ryera imbere cg se risa n’icunga ihishije mu ruhande rw’ibumoso, inyuma itara ry’umutuku riri ku ruhande rw’ibumoso.

f) Imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda cg utundi dutsiko tw’abanyamaguru nk’abanyeshuri bayobowe na mwarimu bari ku murongo;

R/ Imbere ibumoso itara ryera, cg risa n’icunga.

Inyuma itara ritukura ibumoso,

Ku ruhande rw’ibumoso mu burebure burenze 6m ni amatara yera.

g) Romoroki;

R/ Itara cg amatara yera imbere, inyuma itara cg amatara y’umutuku.

h) Ibinyabiziga cg imitwaro bifite ubugari burenga metero 2,50. Ing.42(h)

R/ Ni amatara yavuzwe haruguru.

164) Iyo amatara yo ku muhanda adatuma ikinyabiziga gihagaze umwanya munini kitagaragara neza muri metero 100, umuyobozi akora iki?Ing.42(2)

R/ Bakoresha amatara ndanga mbere na ndanganyuma.

165) Amatara ndangambere na ndanganyuma ashobora gusimburwa n’ayahe matara igihe ibinyabiziga bihagaze umwanya munini mu nsisiro kandi bibangikanye ku ruhande rumwe?Ing.42(3)

R/ Amatara yo guhagarara umwanya munini.

166) Sobanura amoko y’amabara yo ku kibazo cya 165 imbere n’inyuma z’ikinyabiziga.

R/ Amatara yera imbere cg asa n’umuhondo; inyuma aba atukura.

167) Hacanwa itara ryo ku ruhe ruhande iyo ikinyabiziga gihagaze ahantu umwanya munini kandi hatabona neza? Ing.42(3)

R/ Hacanwa amatara ari hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure.

168) Amatara ya kamenabihu akoreshwa iyo umuntu atabona neza muri metero zingahe?Ing.42(4)

R/ Muri 100m.

169) Amatara magufi n’amatara maremare acanirwa rimwe n’ayahe matara? Acanwa ryari?Ing.43

R/ Acanirwa rimwe n’amatara ndanga hagati yo kurenga kw’izuba no kurasa kwaryo.

170) Amatara magufi cg amaremare azinywa ryari?Ing.43(2)

R/ Iyo uhagaze yaba umwanya muto cg munini.

171) Vuga ibihe bitatu amatara maremare agomba kuzinywa.Ing.43(3)

R/ Igihe ugiye guhura n’undi,

Igihe umuhanda umurikiwe hose,

Iyo ugiye kubisikana n’undi,

Iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri 50m keretse iyo ashaka kukinyuraho nibwo ashobora gucana azimya.

172) Ni ibihe binyabiziga bigomba guhora bicanye amatara (magufi) igihe cyose no mu buryo bwose igihe bigenda? Ing.43(4)

R/ Ni velomoteri n’amapikipiki.

173) Amatara kamena bihu y’ikinyabiziga akoreshwa gusa ryari? Ing.43(5)

R/ Igihe hatabona neza nko muri metero 100.

174) Amatara kamena bihu ashobora gusimbura ayahe matara yandi?Ing.43(5)

R/ Amatara yo kubisikana cg amatara y’urugendo.

175) Amatara yo kubisikana n’amatara y’urugendo acanirwa rimwe n’ayahe matara? Ing.43(6)

R/ Acanirwa rimwe n’amatara ndanga.

176) Amatara yo gusubira inyuma acanwa gusa ryari? Ing.43(7)

R/ Igihe ikinyabiziga kigiye gusubira inyuma.

177) Amatara ashakisha acanwa gusa ryari? Ing.43(8)

R/ Ni igihe ari ngombwa kandi atabangamiye abandi.

178) Umuyobozi ushaka guhindukiza ikinyabiziga cye cg kukiganisha ku ruhande, abigaragariza muri metero zingana iki?Ing.44

R/ Muri metero 50 byibura.

179) Ushaka kugabanya umuvuduko w’ikinyabiziga akora iki?Ing.45

R/ Acana amatara abyerekana cg agakoresha ukuboko.

180) Iyo amatara yo guhagarara atagikora neza umuyobozi akoresha iki?Ing.45

R/ Akoresha ukuboko.

181) Kuvuza amahoni bimara igihe kingana iki?Ing.47

R/ Bimara umwanya muto ushoboka.

182) Amahoni akoreshwa gusa ryari? Ing.47

R/ Akoreshwa gusa ushaka kwirinda impanuka.

183) Amahoni asimbuzwa iki iyo bwije? Ing.47

R/ Asimbuzwa gucana uzimya amatara magufi cg usimburanya amatara magufi n’amatara maremare.

184) Iyo umuyobozi agiye kunyura ku wundi abyerekana ate? Ing.47

R/ Akoresha imburira zimurika.

185) Ahegereye inyamaswa zikurura, izikoreye ibintu cg amatungo umuyobozi akora iki kubijyanye n’amahoni? Ing.47(5)

R/ Birabujijwe gukoresha amahoni.

186) Abagenzi bicaye mu myanya irimo imikandara bakora iki?Ing.47bis

R/ Bagomba kurumanya neza imikandara.

187) Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe bande? Ing.48(1)

R/ Ni abanyamaguru.

188) Abanyamaguru badahuje gahunda banyura he? Ing.48(2)

R/ Banyura ibumoso ku nkengero y’umuhanda.

189) Iyo nta tuyira twabigenewe, abanyamaguru baca he? Kandi gute?

R/ Bashobora guca mu muhanda ariko bitonze.

190) Iyo abanyamaguru bagenda nijoro bagenda gute? Ing.48(5)

R/ Bagenda bakurikiranye ibumoso bw’umuhanda iyo badafitanye gahunda.

191) Abanyamaguru bagomba kwambukira mu myanya yabugenewe iyo iri muri metero zingahe?Ing.48(6)

R/ Iyo iri ahatageze muri 50m.

192) Iyo ari mu nkomane kandi nta mwanya wateguriwe abanyamaguru, banyura he?

R/ Bambukira mu murongo wambukiranya iyo nkomane.

193) Mbese abanyamaguru bategetswe kubahiriza amategeko atangwa n’abashinzwe umutekano mu muhanda? Ing.48(7)

R/ Cyane.

194) Abantu batwaye utunyabiziga tw’abana, tw’abarwayi, utw’ibimuga bubahiriza ayahe mategeko? Ing.47(10)

R/ Amategeko y’abanyamaguru.

195) Hagati y’imodoka ziherekeranije mu butumwa hagomba kuba hari umwanya ungana iki? Ing.49(1)

R/ Ni 30m.

196) Ni ubuhe burebure ntarengwa bwemewe bw’ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa?

R/ Ni 500m.

197) Amatsinda y’ibinyabiziga biherekeranije mu butumwa atandukanywa n’intera ingana iki? Ing.49

R/ Ni 50m.

198) Ni ku bihe binyabiziga amategeko agenga ibinyabiziga biherekeranije atubahirizwa?Kandi ryari?Ing.49

R/ Ku binyabiziga by’ingabo z’igihugu.

199) Ikinyabiziga cya mbere mu bihjerekeranije kirangwa n’iki? Icya nyuma cyo kirangwa n’iki?Ing.49(2)

R/ Icya mbere ni “Attention Convoi” naho icya nyuma ni “Fin de Convoi”.

200) Amabwiriza agenga ibinyabiziga bya gisirikare biherekeranije ashyirwaho nande? Ing.49(2)

R/ Ni Ministiri w’ingabo z’igihugu.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya