Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Umukino wa Cricket

cricket

Umukino wa cricket bavuga ko ushobora kuba waratangiye kwamamara mu kinyejana cya 16 mu gihugu cy’ubwongereza. Ibyanditswe bigaragaza ko uy'umukino ubundi wari uzwi nka Creag wakinwaga n’igikomangoma cy’ubwongereza bitaga Edward umwana w’umwami Edward I bitaga kandi Longshanks wabaga aho bita Newenden, Kent mu mwaka 1301. Ariko bikaba bivugwa ko byaba ari ibyo bavugaga gusa kuko uwo mukino ubwawo wendaga kumera nka cricket ikinwa muri ino minsi.

Uno umukino ugitangira bari barawuburiye izina dore ko amazina mensi yagiye ageragezwa kugirango barebe iryajyana n’umukino baza gusanga irijyanye nawo ari Cricket. Iri zina rikaba ryaragiye hanze mu mwaka 1598 ariko ntabwo ryandikwaga kimwe nuko ubu baryandika kuko rigitangira ryandikwaga creckett.


Kuva ubwo uwo mukino wahise utangira kwamamara mu gihugu cy’ubwongereza dore ko ariho watangiriye ugenda ugera no mu bindi bihugu ubwongereza bwari bukoronije. Izunguruka ry’uwo mukino ryatangiye mu mwaka 1859 ritangirirra mu mugi wa Liverpool dore ko uwo mugi uretse umurwa mukuru Londre wakurikiragaho mu kubica mu bwongereza.

Twababwira ko mu cricket yamamaye kugeza ubwo ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza bishingiye urugaga rubihuza arirwo bita mu rurimi rw’icyongereza International Cricket Council iyi ikimara kucyaho ikaba yarahise itegura igikombe k’isi cy’uwo mukino cyatangiye mu 1975.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya