http://ngwinourebe.topstories24.com
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Abanyamerika babiri Cherno Njie w’imyaka 57 na Papa Faal w’imyaka 46, bashinjwa ko bari bagiye guhirika ku butegetsi bwa Perezida wa Gambia Yahya Jammeh. Ni nyuma y’uko Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh atangaje ko abari bagabye igitero kigamije kumuhirika ku butegetsi bari baturutse mu bihugu bikomeye nka USA, u Budage n’u Bwongereza .
Kuwa 30 Ukuboza 2014, abitwaje intwaro bagabye igitero ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Jammeh ari mu ruzinduko i Dubai. The New York Times yatangaje ko abari bateguye igitero bari biteze guhitana Perezida Jammeh ariko bakaza gusanga atari mu gihugu.
Faal ashinjwa ko ari we waguze imbunda, akanazigeza muri Gambia. Bari bafite umugambi wo kurasa imodoka ya Perezida, basanze adahari bahitamo gutera ingoro ye.
Njie wakurikiraniraga hafi uko umugambi wa kudeta uri kugenda niwe wari uteganyijwe kuba Perezida w’inzibacyuho.
FBI yatangaje ko Faal yahoze mu gisirikare cya USA, akaba amaze muri Amerika imyaka igera kuri 23 kandi ko Njie we ari umucuruzi.
Perezida Jammeh amaze ku butegetsi imyaka 20, abatavuga rumwe nawe bamushija gutegekana igitugu, guhonyora abatavuga rumwe nawe akaniga n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Banamushinja kubangamira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
Shakisha kuri ino site
pa
Leta ya USA yafashe Abanyamerika 2 bashinjwa gukora kudeta muri Gambia
Perezida wa Gambia Yahya Jammeh
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário